Dolly Rebecca Parton umunyabigwi mu muziki ukomoka muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika yemeje ko atajya imbizi n'ubwenge bw'ubukorano mu muziki, ahubwo yemeza ko adashaka kuzabaho mu buzima bw'ikoranabunga igihe azaba amaze gupfa.
Dolly Parton ibi akaba yabigarutseho ubwo yari i London mu Bwongereza mu kiganiro n'abanyamakuru arimo kwamamaza alubumu ye shya yise "Rockstar" azasohora ku mugaragaro ku 17 Ugushyingo 2023.
Dolly Parton ntakozwa iby'ubwenge bukorano
Uyu ufatwa nk'umunyabigwi mu baranze umuziki wa Rock, akaba yavuze ko atekereza ko inyuma ye hari imirimo ikomeye y'amaboko ye yakoze mu myaka yashize gusa avuga ko atazi niba iyo mirimo izakomeza kuzenguruka iruhande rwe.
Parton w'imyaka 77, yakomeje avuga ko yizera ko alubumu "Rockstar" izarinda umurage we w'iteka, kandi ko agomba kwirinda ibyo bintu by'ikoranabuhanga ryo mu rwego rwo hejuru ndetse ngo ashaka no kubigiramo uruhare ngo bidakwira cyane kuko atabishaka.
Dolly Parton yumva alubumu ye Rockstar izabaho iteka
Ati " Sinifuza ko roho yange yazava mu isi ahubwo nshaka ko izahaguma." Akaba yanavuze ko yumva nawe yiyumva nk'ikoranabunga ndetse akomeza ashimangira ko umunsi azaba yarapfuye umuziki we uzaguma hano mu isi.
Tugarutse gato kuri alubumu ye "Rockstar," hakaba harimo abandi banyabigwi mu muziki barimo: Sir Paul McCartney, Elton John na Stevie Nicks. Ariko kandi kuri iyi alubumu harimo abandi nka: Miley Cyrus afata nk'umukobwa we n'abandi nka Lizzo hamwe na Pink.