Diamond yaciye bugufi, Zuchu asuka amarira ku rubyiniro

Diamond yaciye bugufi, Zuchu asuka amarira ku rubyiniro

 Feb 25, 2024 - 08:01

Diamond Platnumz nyuma yo kumenyeshwa na Zachu ko batakiri mu rukundo, yiyemeje kumusanga mu gitaramo yari afite muri Zanzibar amusaba imbabazi amarira aba menshi.

Hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho ya Diamond Platnumz ubwo yasangaga umukunzi we Zuchu ku rubyiniro aje kumusaba imbabazi, dore ko uyu mukobwa aheruka kumutangariza ko batakiri mu rukundo.

Iki n'igitaramo cyabaye mu ijoro ryakeye, mu mugi wa Zanzibar muri Tanzania, aho umuhanzikazi Zuchu yari afite igitaramo cy'imbaturamugabo. Mbere y'uko iki gitaramo cyiba, Zuchu yari yatangaje ko yarangije gutandukana na Diamond Platnumz bari bamaze iminsi mu rukundo.

Diamond Platnumz yasabye imbabazi Zuchu ku rubyiniro muri Zanzibar

Zuchu mu butumwa yari yashyize kuri Instagram, yavuze ko aretse uyu musore kubera kutubaha mu rukundo, ndetse amwifuriza amahirwe masa mu rugo rwe. Ibi byari byaje bikurikira izindi saga za Diamond na Zari babyaranye, aho amashusho bafasha bari kumwe akomeje gukongeza umuriro mu rugo rw'uyu mugore w'umunyemari n'umugabo we mushya Shakib.

Nyuma y'uko Zuchu atangaje ko yanze Diamond, uyu musore yagiriwe inama na mugenzi we Haji Manara ko yaca bugufi akajya kumusaba imbabazi mu gitaramo yari afite muri Zanzibar. Diamond yumviye izi nama, maze atangira gupostinga igitaramo cya Zuchu ndetse avuga ko aramusabira imbabazi ku rubyiniro.

Zuchu aheruka gutangaza ko yatandukanye n'umukunzi we Diamond Platnumz 

Ntibyatindijemo, kuko ubwo igitaramo cyari cyirimbayije, Diamond Platnumz yahise asesekara ku rubyiniro aririmba indirimbo "Mtasubiri" aba bombi bakoranye. Ako kanya Zuchu nk'uko bigaragara mu mashusho ari kuri interiniti, icyiniga cyamufashe ndetse asuka amarira no kuririmba biranga.

Nubwo nyuma y'ibi buri wese ntacyo arongera gutangaza, hari kwibazwa niba Zuchu yaciye inkoni izamba agasuburana na Diamond. Icyakora abandi baragaragaza ko ibyo bakoze byari ukwamamaza iki gitaramo, naho ubundi ngo urukundo ni rwose hagati yabo.