Côte d'Ivoire:Umukinnyi yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga

Côte d'Ivoire:Umukinnyi yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga

 Mar 6, 2023 - 12:03

Umusore w'imyaka 21 witwa Moustapha Sylla yitabye Imana nyuma yo kugwa mu kibuga mu mukino wahuzaga Racing Club d'Abidjan na SOL FC.

Myugariro w'imyaka 21 witwaga Moustapha Sylla wakiniraga ikipe ya Racing Club d'Abidjan yitabye Imana azize umutima nyuma yo kugwa mu kibuga mu mukino wabahuzaga na SOL FC kuri iki Cyumweru.

Amashusho yagiye hanze agaragaza uyu musore agerageza kugenda asubira inyuma ubwo yari amaze gusa n'unanirwa guhagarara ahagana ku murongo ugabanyamo ikibuga kabiri.

Abakinnyi bakinana ndetse n'abo bari bahanganye bamubonye bahise bagira ubwoba bahamagara umusifuzi na bwangu bamusaba guhagarika umukino, Sylla yahise atwarwa mu mbangukiragutabara ariko yitaba Imana bakiri mu nzira nk'uko byemejwe na perezida wa Racing Club d'Abidja witwa Logossina Cisse.

Yagize ati:"Moustapha yitabye Imana mu nzira igana kwa muganga. Yageze muri iyi kipe muri Nzeri, yari afite imyaka 21."

Ikipe ya Racing Club d'Abidjan nayo yifashishije urubuga rwayo rwa twitter isohora itangazo rigira riti:"Myugariro wacu Moustapha Sylla yitabye Imana kuri uyu mugoroba nyuma y'uburwayi yagize mu mukino waduhuzaga na SOL FC. Ubuyobozi bw'ikipe bwihanganishije umuryango we."

Muri Nzeri 2022 nibwo Moustapha Sylla yasinyiye Racing Club d'Abidjan ubwo yari avuye mu ikipe ya Djoriba AC yo muri Mali. 

Sylla yazize uburwayi bw'umutima (Image:@clubAbidjan/twitter)