Bwa mbere umuntu yashyizwemo impyiko y'ingurube

Bwa mbere umuntu yashyizwemo impyiko y'ingurube

 Mar 22, 2024 - 19:34

Bwa mbere mu mateka umurwayi wa mbere yashyizwemo impyiko y'ingurube, isimbura iye yari yarangiritse.

Umusaza w’imyaka 62 abaye umuntu wa mbere wakiriye impyiko nshya ziva mu ngurube zahinduwe.

Abaganga b’abahanga mu kubaga mu mujyi wa Boston batunganyije neza impyiko ya mbere iva mu ngurube banayitera mu murwayi.

Umusaza Richard Slayman, ufite imyaka 62 ukomoka i Weymouth, muri Massachusetts, akaba yari arwaye indwara y’impyiko, yakiriye iyo mpyiko ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Ibikorwa byatwaye amasaha ane, kandi ibitaro bikuru bya Massachusetts byatangaje ko Slayman ubu am neza kandi ko azasezererwa  kuwa Gatandatu w’iki cyumweru.

Slayman yagaragaje ko ashimira abaganga, avuga ko ubuvuzi yakorewe atari  ubwe ku giti cye, ahubwo ari igisubizo n’amizero ku buzima bwa muntu.