Cinderella Sanyu uzwi cyane ku mazina ya Cindy Sanyu mu muziki wa Uganda, yavuze inzigo y'urwango igaragara hagati ye na Sheebah Karungi, aho ngo bamwe bakeka ko ihangana ryabo ari iby'ubusa kandi rije vuba aha, ariko ngo bifite imvano ya kera kandi byaturutse kuri Sheebah.
Mu kiganiro cyo kuri murandasi Cindy yagiranye n'abakunzi be, yavuze byumwihariko ku mpamvu bwite zatumye yemera kujya mu ihangana "battle" na Sheebah Karungi mu mwaka washize, aho yemeje ko ritari rishingiye kubyo kwamamaza, ahubwo ryakoraga cyane ku marangamutima ye.
Cindy avuga ku mateka ye na Sheebah, yahamije ko uyu Sheebah yamutengushye cyane nyuma yo kumufasha kwibona mu ruganda rwa muzika, ariko yamara kuba umusitari akamwipakurura.
Cindy Sanyu aremeza ko yerekereye mu muziki Sheebah, ariko yamara ku gafata akamwipakurura
Ati " Uriya mugore, yaraje atazi ikintu na kimwe cyo gukora, mara imyaka ibiri mwigisha uko business ikorwa. Namwandikiye indirimbo ye ya Mbere, ndangije mushyira iruhande rwange mu bitaramo nagenda nkora kugira ngo yumve neza uko uruganda rwa muzika rukora."
Cindy, yunzemo ko Sheebah amaze kuba umusitari, yahise amwihunza, bityo rero ngo icyo ni ikibazo cyihariye kuri we. Ku bwe, 'battle' yabaye hagati yabo, ngo byari umwanya mwiza wo kongera kuba umwarimu we ndetse akongera no kwerekana uruhare rwe mu ruganda rwa muzika.
Ati " Mu by'ukuri nashakaga kumwereka we n'ikipe ye ko ndi umwarimu. Namweretse uko agakino gakinwa ariko arangije ankorera ibintu bitari byiza." Hagati aho, ku wa 15 Nzeri 2023, nibwo habayeho ihangana ry'amateka hagati y'aba bombi, aho byemejwe ko baguye miswi.
Nubwo Cindy yatangaje ibi byose kuri Sheebah Karungi, ariko Sheebah nawe aherutse gutangaza ko hari abavuga ko adafite impano ashaka kuvuga kuri Cindy, dore ko ari we uheruka kubitangaza, ahamya ko ibyo nta shingiro bifite, kuko ngo iyo asohoye indirimbo ihita iyobora izindi mu gukundwa, mu gihe abo birirwa barata impano izabo zitagaragara.
Cindy Sanyu aremeza ko ari wafashe akaboko Sheebah mu muziki akamutoza byinshi
