Azahagurukira abagabo basiga abagore-Kandida-Depite Cyurimpundu Celine

Azahagurukira abagabo basiga abagore-Kandida-Depite Cyurimpundu Celine

 Jul 3, 2024 - 22:52

Cyurimpundu Celine umenyerewe mu myidagaduro y'u Rwanda no gufasha Abanyarwanda bo mu ngeri zinyuranye akaba ari guhatanira kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite nk'umugore uhagarariye abandi, yagaragaje ubuvugizi azakora aramutse atowe, burimo ko abagabo basigira abagore abana ntihagire icyo babafasha, ibyo bizasubirwamo.

Mu gihe mu Rwanda hakomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ku bakandida-Perezida n'abakandida-Depite mu matora ategerejwe tariki ya 14-16 Nyakanga 2024, kandida-Depite Cyurimpundu Celine ufite nimero 59, yagaragaje impamvu simusiga asaba Abanyarwanda ko  bakwiye kumutora akaba yajya mu Nteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite.

Celine wamenyekanye cyane mu myidagaduro y'u Rwanda kubera gushakira abasitari amasoko atandukanye, akaba azahatana mu cyiciro cyahariwe abagore (30/100) aho azaba ahagarariye Intara y'Amajyepfo.

Uretse kuba afasha abo mu myidagaduro, ariko kandi yagiye akora ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage harimo guhuza abahinzi n'ibigo by'ubucuruzi bigatuma babona telefone ngendanwa zo kwifashisha, imodoka zibafasha gutwara umusaruro, matela, ndetse n'ibindi bikoresho.

Mu byo agaragaza ko yakorera ubuvugizi, harimo ko  yasaba hagashyirwaho ibizamini  ku bashaka uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga ariko bageze muzabukuru. Harimo kandi ubuvugizi ku buhinzi n'ubworozi, kuvugira amakoperative y'abahinzi akagurirwa ibyo yejeje ku giciro cyo hejuru.

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko agaragaza ko abagabo basigira abagore abana bakabarera bo nyine bigaramiye ntacyo babafasha, ibyo yabikorera ubuvugizi, ndetse n'izindi ngamba zirimo ko umusoro w'ubutaka wazajya utangwa hagendewe ku nyungu nyiri ubutakaza akuramo.

Mu kiganiro Celine yagiranye na The Choice Live, yasobanuye ko gukorera ubuvugizi abaturage, atari ibintu atangiye ubu, ahubwo ko yabitangiye akiri muto.

Ati"Ibikorwa byange byagiriye akamaro Abanyarwanda bari mu ngeri zinyuranye; nk'abahinzi, abarozi, Abajyanama b'ubuzima, ibyamamare mu ngeri zinyuranye, abana babana n'ubumuga n'abandi. Ndasaba Abanyarwanda kuzantora kuri nimero 59, nkaba nakomeza kubakorera ubuvugizi buteza imbere imibereho yabo kuko nsanzwe mbizobereyemo ibyo kuvuganira abantu."