Umugore wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahuye n’uruvagusenya ubwo yasuraga agace ka Jaipur mu Buhinde, maze akagurirayo umukufi w’ibihumbi 700 by'amadorari, arenga miliyoni 700frw, nyuma akaza gusanga ari ruhurika uhagaze agaciro k’amadorari 4 gusa ni ukuvuga arenga gato ibihumbi bine by’amafaranga y’u Rwanda.
Uwamugurishije uwo mukufi yamwijeje ko ari nimero ya mbere kandi ufite agaciro gakomeye, ari na byo byatumye awushoraho Ako kayabo .
Ubu abayobozi mu Buhinde barimo gukora iperereza ku byabaye, ndeste bibukije cyane ba mukerarugendo kwitonda no kugira ubushishozi mu gihe bagura ibintu by’agaciro mu mahanga.