APR FC yagobotse Marine FC iyiha abayikura mu manga irimo

APR FC yagobotse Marine FC iyiha abayikura mu manga irimo

 Jan 9, 2023 - 15:17

Ikipe y'ingabo z'igihugu APR FC yafashije Marine FC ifatwa nka murumuna wayo iyitiza abakinnyi bitezweho kuyifasha kugaruka mu bihe byiza.

Ikipe ya APR FC na Marine FC ni amakipe abiri afatwa nk'amavandimwe mu mupira w'u Rwanda dore ko zose ari ikipe z'ingabo z'igihugu n'ubwo zitandukanye mu bice by'ingabo ziturukamo.

Ikipe ya Marine FC yagize igice cya mbere gishaririye cyane kiganjemo intsinzwi z'ibitego byinshi, bituma iramutse isoje shampiyona ku mwanya iherereyeho yahita imanuka mu kiciro cya kabiri cya shampiyona y'u Rwanda.

Amakuru yagiye hanze nuko ubu APR FC yamaze gutiza Marine FC abakinnyi bane bitezweho kuyifasha ikareba ko mu gice cya kabiri cya shampiyona yakwigira imbere ubundi ntimanuke mu kiciro cya kabiri.

Marine FC yatijwe Nkundimana Fabio wageze muri APR FC mu mpeshyi ishize aho yari avuye mu ikipe ya Musanze FC, akaba yaraguzwe miliyoni 15 z'amafaranga y'u Rwanda aho yifuzwaga na Rayon Sports ariko ikananirwa gutanga ako kayabo.

Iyi kipe kandi yatijwe rutahizamu Mbonyumwami Thaïba nawe wageze muri APR FC mu mpeshyi ishize avuye muri Espoir FC, ihabwa Nsanzimfura Keddy ndetse na Hirwa jean de Dieu wari umaze amezi make ayivuyemo yerekeza muri Rayon Sports atakiniye bikarangira yerekeje muri APR FC.

Marine FC yasoje igice cya mbere cya shampiyona iri ku mwanya wa 15 aho ifite amanota arindwi, ikaba inganya amanota na Espoir FC iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rw'agateganyo rwa shampiyona.

Nsanzimfura Keddy ni umwe mu batijwe muri Marine FC

Mbonyumwami Thaiba nawe arerekeza muri Marine