Amber Rose yashinje itangazamakuru guharabika Donald Trump

Amber Rose yashinje itangazamakuru guharabika Donald Trump

 Jul 17, 2024 - 07:48

Umuraperi w'umunyamerika Amber Rose yongeye kugaragaza ko ari inyuma y'umukandida Perezida Donald Trump amuvuganira mu itangazamakuru, yemeza ko iteka rihora rimusebya.

Amber Rose Levonchuck uzwi ku mazina ya Amber Rose akaba umuhanzi, umunyamideli ndetse n'umunyamakuru, yavuze impamvu yahisemo kuzatora ishyaka ry'Abarepubulikani n'umukandida Perezida waryo Donald Trump.

Amber Rose wahoze adakozwa Donald Trump, yavuze ko nyuma yo gusesengura ibyo itangazamakuru rimuvugaho, yasanze byose ari ibinyoma biba bigamije kumuharabika, bityo akaba agomba kuzamutora ngo ayobore Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Uyu muraperi ubwo yari muri kongere yo ku rwego rw'Igihugu y'ishyaka ry'Abarepubulikani yatangiye ku wa Mbere ikazageze ku wa Kane muri Milwaukee, yavuze ko yamaze igihe abeshywa ariko ko bitazongera.

Yagize ati " Ntabwo ndi n'umunyapolitike kandi si nshaka no kuba we, ikindi kandi ntabwo nitaye ku kuri kuvugwa mu itangazamakuru rivuga ibinyoma kuri Trump, kubera ko namaze igihe kinini mbyizera."

Ntabwo ari ubwa mbere Amber Umber Rose aryamye kuri Trump, kuko no muri Kamena 2024 ubwo Urukiko rwashinjaga Trump ibyaha 34 birimo ibishingiye ku ihohoterwa, yagaragaje ko ibyo yarezwe ari ibintu bito cyane bitamubuza gutorwa mu Ugushyingo 2024, ahubwo ko bizaba ari amahirwe kuri we.

Umber Rose aremeza ko itangazamakuru risebya Trump