Uyu munsi tariki ya 24 Gicurasi 2024, intambara ihuje u Burusiya na Ukraine ishyigikiwe n'Uburengerazuba bw'Isi igeze ku munsi wa 819 ubaze umunsi ku munsi uhereye tariki ya 24 Gashyantare 2022 u Burusiya bwatangiza icyo bise ibikorwa bya gisirikare muri Ukraine.
Ku murongo mushya w'urugamba u Burusiya bwafunguye muri Kharkiv ukaba umugi wa Kabiri mu bunini muri Ukraine, bakomeje gufata imidugudu myinshi, ari nako ingabo za Ukraine zikizwa n'amaguru.
Perezida Vladimir Putin ingabo ze zikomeje kugaba ibitero muri Kharkiv
Abantu barindwi bishwe n'ibitero by'u Burusiya muri uwo mugi, mu gihe abandi bantu 11,000 bavuye mu byabo nk'uko Guverineri wa Kharkiv Oleh Syniehubov abitangaza.
Ni mu gihe Minisiteri y'Ingabo mu Burusiya itangaza ko yarangije kwigarurira agace ka Andriivka kari mu Ntara ya Donesky nyuma y'imirwano ikarishye.
Ku rundi ruhande, Ukraine nayo yagabye ibitero mu Ntara ya Belgorod no muri Crimea, ubwirinzi bwo mu kirere bukora akazi nk'uko ba Guverineri muri ibyo bice babivuga.
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy intambara ikomeje kumukomerana muri Kharkiv
Ni mu gihe u Burusiya bwongeye kwihaniza Ubwongereza ku bikoresho bya gisirikare bahaye Ukraine bakabasaba kurasa mu Burusiya, aho kuri Moscow ivuga ko izihorera bikomeye izo ntwaro nizikoreshwa ku butaka bw'u Burusiya.
Ku rundi ruhande kandi, Igihugu cya Norway gihuje umupaka n' u Burusiya, cyakuyeho visa ku bakerarugendo bo mu Burusiya kubera intambara muri Ukraine, aho Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga y'u Burusiya ivuga ko igomba kwihorera kuri icyo cyemezo cya Norway.
