Alien Skin atangiye kubuza umugati Pallaso

Alien Skin atangiye kubuza umugati Pallaso

 Jun 23, 2023 - 01:26

Alien Skin yatumye Pallaso akurwa ku rutonde rwabari kuzaririmba mu gitaramo i London aba bombi bari kuzaririmbamo.

Ku wa 24 Kemena 2023, nibwo byari biteganyijwe ko Pallaso na Alien Skin bazaririmba mu gitaramo cya Purple Party cyari giteganyikwe i Royal Regency Hall ho muri London mu Bwami bw'u Bwongereza.

Nyamara rero nyuma y'uko ku wa 30 Gicurasi 2023, Alien Skin ahonduguwe na Pallaso, Skin yaje gutangaza ko atazajya mu gitaramo cya Purple Party yari kuzahuriramo na Pallaso, ndetse yasabye ko abateguye icyo gitaramo guhitamo hagati ye na Pallaso.

Alien Skin atangiye kubikira imbehe Pallaso 

Ku bw'ibyo, kuri uyu 22 Kamena, abategura Purple Party batangaje ko babajwe no kumenyesha Pallaso ko atazabasha kwitabira ngo kubera impamvu zinyuranye kandi zitunguranye.

Icyakora bongeyeho ko kuba yarashwanye na mugenzi we Alien Skin nabyo biri mu byatumye atazitabira. 

Ku ruhande rwa Pallaso, yihanginishije abantu bakomeje gukora buri kimwe ngo azagere i London ariko bikaba birangiye byanze, abasaba ko bakubaha umwanzuro abateguye igitaramo bafashe. 

Pallaso ati " Nsabye imbabazi buri wese wari wagize uruhare kugira ngo iki gikorwa kizagende neza. Nubwo ibi bibaye ariko turacyakomeye kandi buri gihe nanyuze mu bibi ariko bigenda neza."

Pallaso ntazitabira igitaramo yari afite i London kubera Alien Skin 

Akaba yakomeje ashimira buri umwe witanze ngo bigende neza maze yizeza abakunzi be ko agiye kuvugana nababateguye igitaramo bakareba indi tariki bazashyiraho igitaramo. Ati " Nzabamenyesha nitugira ibyo twemeza kandi ndabasaba ko mwazajya gushyigikira abazaririmba."

Hagati aho ibya Pallaso na Alien Skin bikaba bikomeje gufata intera uko iminsi igenda ihita, byose biturutse ku munsi Pallaso yakubitaga uyu muhanzi ariko akavuga ko yabitewe n'umunaniro wo gutegura igitaramo yari afite.

Icyo gitaramo Pallaso yateguraga ku wa 09 Kamena 2023, cyarabaye gusa mu buryo bwo kwihorera Alien Skin nawe yateguye igitaramo ku munsi umwe n'uwo Pallaso yari yagiteguyeho, gusa rero bose ibitaramo byabo byaritabiriwe.