Akajagari n'agasuzuguro nibyo byakuye Gasogi United mu gikombe cy'amahoro

Akajagari n'agasuzuguro nibyo byakuye Gasogi United mu gikombe cy'amahoro

 Feb 9, 2023 - 04:45

Nyuma y'uko ubuyobozi bwa Gasogi United butangaje ko iyi kipe yikuye mu gikombe cy'amahoro cya 2023, bwemeje ko impamvu zabiteye harimo akajagari n'agasuzuguro.

Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 08 Gashyantare 2022 nibwo ikipe ya Gasogi United yasohoye itangazo yanyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo, itangaza ko ku bw'impamvu zitayiturutseho itazakina Igikombe cy'amahoro cya 2023.

Abakunzi ba ruhago mu Rwanda bakomeje kwibaza impamvu yaba yatumye Gasogi United ifata umwanzuro mu gihe na tombora y'imikino y'ijonjora ry'ibanze yari yarangije kujya hanze, ndetse banavuga ko ari impamvu zitabaturutseho.

Perezida wa Gasogi United Kakooza Nkuriza Charles yatangarije Urubuga rw'imikino kuri Radio Rwanda ko impamvu bafashe uyu mwanzuro ari akajagari kabaye mu nama yakozwe kuri uyu wa Gatatu yari igamije kugaragaza uko iki gikombe kizakinwa, ndetse yemeza ko ibyabayemo babibonyemo agasuzuguro.

KNC yasobanuye impamvu bikuye mu irushanwa

Yagize ati:"Ntekereza y'uko impamvu zitaduturutseho ni imihindagurikire y'ibintu ubona y'uko nta gahunda, ibintu bikaza bikabamo akajagari. Biteye isoni n'agahinda kubona inama ishobora kuba ubwayo ugasanga umurongo ugenderwaho urahindutse."

KNC avuga ibi kuko ubusanzwe amakipe yageze muri ¼ mu irushanwa riheruka atajyaga ahera mu ijonjora ry'ibanze ariko bikaba byarahindutse uyu mwaka, ibyo we yita agasuzuguro nyuma y'uko hakozwe ibishoboka ngo Gasogi United ihere mu ijonjora ry'ibanze kandi ubuyobozi bwayo bubona ko bitari bikwiye.

Uyu mugabo kandi impamvu avuga ko harimo akajagari nuko inama yakozwe yari igamije kwerekana uko irushanwa rizakinwa ndetse hakanakorwa tombora, ariko bikarangira hajemo n'ingingo zo guhindura imigendekere y'irushanwa kuko hari abataremeye uko bisanzwe bigenda.

Ku ntangiro herekanwe ko amakipe 11 ariyo atazakina ijonjora ry'ibanze ndetse Gasogi United ikaba itarimo, ariko icyabaye nuko hari bamwe batabyemeye bigateza kutumvikana byatumye batorera imyanzuro.

KNC yakomeje avuga ko niba bari bahisemo ko bihinduka, ayo makipe 11 yose yagombaga kwiyongera ku yandi azakina ijonjora ry'ibanze. Kuba bitarakozwe gutyo, niho ahera avuga ko bo babifashe nk'agasuzuguro ku makipe arimo Gasogi United.

Amakipe atazakina ijonjora ry'ibanze ni APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports, Police FC na Mukura Victory Sports, hakaba hagendewe ku manota aya makipe afite kubera uko yagiye yitwara mu marushanwa aheruka.

Gasogi United ntizakina Igikombe cy'amahoro cya 2023