Achraf Hakimi n'uwahoze ari umugore bongeye guhura

Achraf Hakimi n'uwahoze ari umugore bongeye guhura

 Sep 13, 2024 - 13:27

Nyuma yo gutandukana n'uwahoze ari umugore we Hiba Abouk witeje amenyo y'abasetsi, Achraf Hakimi yongeye kugaragara ari kumwe n'uyu mugore wifuzaga kumucucura ariko agakama ikimasa.

Umukinnyi wa Paris Saint-Germain Achraf Hakimi n’uwahoze ari umugore we akaba n’umukinnyi wa filime Hiba Abouk, babonanye bwa mbere nyuma yo gutandukana kwabo umwaka ushize.

Nk’uko urubuga rwa Sports Ration rubivuga, ngo abo bombi bahuriye muri resitora yo muri Espagne hamwe n’abana babo bombi Amin na Naim, mu gihe bivugwa ko bahuye bagamije kuganira kuri ejo hazaza h’abana babo.

Mu biganiro byabo, abahoze ari abashakanye ntibari bonyine kubera ko rutahizamu wa Real Madrid, Kylian Mbappé na we  yari ihari, ari na byo byazamuye impaka ku mbuga nkoranyambaga, hibazwa impamvu nyamukuru yo guhura kwabo.

Tubibutse ko gutandukana kwaba bombi byakuruye impaka zikomeye nyuma yuko Hiba Abouk yashakaga imitungo Hakimi yari afite gusa agakana ikimasa kubera ko uyu myugariro w’ikipe ya PSG nta mutungo n’umwe yari afite kuko amafaranga yinjizaga yose yajyaga kuri kinti za nyina.

Ubusanzwe Hakimi afite ubutunzi burenga miliyoni 24 z’amadolari, nubwo 80 ku ijana by’umushahara we wa buri kwezi ujya kuri konti ya nyina.

Hiba Abouk na Hakimi bashakanye muri 2020 kandi batandukana umwaka ushize nyuma yo kubyara abahungu babiri Amin na Naim.