Uyu mukinnyi w’ikipe ya PSG n’ikipe y’igihugu ya Maroc yagize icyo abivugaho mu kiganiro aherutse kugirana na AB Talks, agaragaza ko ubwo yari mu rushako, yihanganiye ibintu byinshi ubu atashobora kwihanganira.
Yagize ati: “Nize kwikunda cyane, kwiyitaho cyane, no kwita ku bantu turi kumwe. Iyo uri rushako, wihanganira ibintu byinshi udashobora kwihanganira mu buzima busanzwe.
Ni byo nize ku giti cyanjye. Ubwo nari mu rushako, nihanganiye ibintu byinshi ntagishoboye kwihanganira, ahubwo nsigaye nanibaza impamvu nabyihanganiraga. Urushako rwanyigishije byinshi kandi runtera imbaraga, ndetse rumfasha kumenya icyo nshaka. Noneho menye ko ninongera kujya mu rukundo, nshobora kubyitwaramo neza.”
Byongeye kandi, abajijwe niba yifuza kongera gushaka, Hakimi yahise aseka asobanura ko kuri ubu yahisemo gukomeza kuba umuseribateri.
Yagize ati:“Abantu benshi bategereje ibi! Ukuri nuko ntabizi! Ntabwo ndwanya urushako, kandi ndacyari muto. Ndishimye cyane kandi ubu ndi ingaragu. Ndimi kwshimira ibihe byiza n’umuryango wanjye, abana banjye, ndetse nanjye ubwanjye. Biragoye kubona umuntu ukwiye! Ariko se mpuye n’uwo muntu, nabuzwa iki?”
Gatanya ye yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yuko Hiba Abouk yufuzaga umutungo wa Hakimi bikamenyekana ko uyu mukinnyi idafite ubutunzi kuko amafaranga yose yinjiza yajyaga kuri nyina wamubyaye.
Hakimi w’imyaka 26 afite umutungo urenga miliyoni 24 z’amadolari, nubwo 80 ku ijana by’umushahara we wa buri kwezi ujya kuri konti ya nyina.
Hiba Abouk na Hakimi bashakanye mu 2020 kandi babyaranye abahungu babiri, Amin na Naim.
