Abarimo Burna Boy na Flavour, bazagaragara muri Afro Nation Nigeria Concert

Abarimo Burna Boy na Flavour, bazagaragara muri Afro Nation Nigeria Concert

 Sep 27, 2023 - 16:04

Nyuma kwigaragaza muri Afro Nation yabereye Miami, Burna ari mu batangajwe ku ikubitiro ko bagomba kugaragara muri Afro Nation Nigeria Concert, izagaragaramo n'umuhanzi Flavour.

Umuhanzi w'umunya-Nigeria Burna Boy uherutse muri Afro Nation yabereye Miami, byamaze kwemezwa ko n'iyindi yenda kubera muri Nigeria mu Kuboza, ari umwe mubazayitabira. Nyuma yo kugaragara mu iheruka yabereye Miami, kongera kuririmba muri iki gitaramo kizaba kibera kuri gakondo y'iwabo, ni irindi buye Burna Boy azaba ashyize ku mateka ye.

Burna Boy akomeje kongera ibuye ku mateka ye

Mu bandi bagomba kugaragara muri iki gitaramo mbaturamugabo, harimo umuraperi w'Umwongereza ufite amamuko muri Gambia, J Hus, umwe mu baraperi bakomeye mu bwami bw'Ubwongereza. Hazagaragara kandi, andi mazina akunzwe nka, Flavour, Seyi Vibez, n'umuraperi ukomoka muri Ghana, Black Shelf.

Afro Nation, izabera muri Nigeria mu Kuboza

Afro Nation, ni igitaramo kigamije guha intebe no kumenyekanisha umuziki n'ubugeni nyafurika, mu bice bitandukanye by'isi, kuko kimaze kubera mu bihugu bitandukanye birimo Portugal, UK, mu mijyi itandukanye yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'ahandi.

Kuba iki gitaramo kigamije kumenyekanisha umuziki nyafurika, ntibivuze ko kigaragaramo abahanzi nyafurika gusa, kuko cyagiye kigaragaramo n'abahanzi mpuzamahanga nka Chris Brown na Usher.

Flavour wari ukumbuwe ku rubyiniro, na we aazagaragara muri iki gitaramo.

Iki gitaramo, biteganyijwe ko kizaba tariki 19 na 20 Ukuboza, kikabera i Lagos muri Nigeria. Abahanzi bavuzwe haruguru ni bo batangajwe ku ikubitiro, mu gihe abandi bazagenda batangazwa buhoro buhoro.