Abanyacyubahiro baraye mu Rwanda barimo Abaperezida babiri

Abanyacyubahiro baraye mu Rwanda barimo Abaperezida babiri

 Dec 18, 2023 - 07:40

Mu Rwanda hararaye abanyacyubahiro banyuranye barimo: Perezida wa Senegal n'uwa Ghana, aho bitabiriye umuhango wo gutangiza Ikigo Nyafurika gikora inkingo cya BionTech.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Ukuboza 2023, i Kigali mu Rwanda, nibwo hatangiye kugera abanyacyubahiro batandukanye baje mu muhango wo gutangiza igikorwa cy'amateka cyo gufungura ku mugaragaro ishami Nyafurika ry'uruganda BionTech rukora imiti n'inkingo. Uyu muhango akaba utegerejwe none ku wa Mbere. 

Mu banyacyubahiro bageze mu Rwanda, barimo Perezida wa Sénégal, Macky Sall, wageze i Kanombe yakirwa na Minisitiri w'Imari n'igenamihambi Dr Uzziel Ndagijimana. Macky Sall akaba yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2023, aho yari yitabiriye inama ya 'Women Deliver' yiga ku ruhare n'iterambere ry'abagore. 

Perezida Kagame yakiriwe mugenzi we wa Senegal Macky Sall 

Undi Perezida wageze mu Rwanda, ni uwa Ghana Nana Addo Dankwa Akufo-Addo, na we wakiriwe na Dr Uzziel. Perezida Nana akaba yaherukaga mu Rwanda mu 2022 ubwo yari yaje mu nama ya CHOGM y'abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bihuriye mu muryango wa Commonwealth.

Hari kandi Perezida wa Komisiyo y'umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe Dr Moussa Faki Mahamat, ndetse n'umuyobozi Mukuru wa BionTech Dr. Uğur Şahin akaba ari nawe washinze iki kigo.

Aba bayobozi bose, bakaba bakiriwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro kuri iki Cyumweru. Igitekerezo cyo kubaka uruganda rwa BionTech mu Rwanda, kikaba cyaratanzwe na Perezida Kagame mu gihe cya Covid-19 ubwo inkingo zabaga ingumi muri Afurika. 

Perezida Kagame yakiriwe Dr Ugur Sahin washinze BionTech n'itsinda rye