Abakobwa dukundana bamfata nk'imbeba-King Saha yavuze akababaro ke

Abakobwa dukundana bamfata nk'imbeba-King Saha yavuze akababaro ke

 Dec 9, 2023 - 08:50

Umuhanzi King Saha aratangaza ko abakobwa bose bakoze inama, kuko ngo abo akundana nabo bose baramusuzugura kandi bakamufata nk'imbeba cyangwa igipupe.

Umuririmbyi wo mu gihugu cya Uganda King Saha amazina y'ababyeyi akaba ari Mansour Ssemanda, yahishuye akababaro aterwa n'abakobwa bose atereta, aho yabwiye itangazamakuru ko bamusuzugura kandi bakamufata nk'imbeba bigatuma bahita batandukana.

Kuri King Saha, avuga ko nta mugabo mu isi wababajwe mu rukundo kumurusha, kuko ngo wagira ngo abakobwa iyo bari mu ishuri bigishwa kumusuzugura. Mu magambo ye ati " Nta rubyiruko rw'abasore kuri iy'Isi rwababajwe kuruta ngewe. Ntekereza ko iyo barangije amashuri bababwira ngo mugende musuzugure Saha, hanyuma muhite mujya gushaka abagabo."

King Saha aravuga ko abakobwa bamufata nk'imbeba cyangwa igipupe 

Yunzemo ati " Bambonye nk'igipupe, kandi abakobwa birirwa bakina n'ibitekerezo byange. Nageze aho ntangira gutekereza ko ahari bicara bagakora inama bakavuga uko bagomba kumfata. Ariko nange, narimeze nk'aho narozwe, kuko bose bavuga ibintu bimwe kuri nge, ariko ntabwo njya mbikuraho isomo."

King Saha wavutse mu 1989, muri uyu mwaka wa 2023, akaba afite umushinga w'indirimbo yakoze ivuga ku mukunzi we wamutaye kubera umuziki utarimo ugenda neza. Iyo ndirimbo, akaba yarayise 'Pretty Pretty' aho yanakunzwe cyane n'abarimo Zari Hassan The Boss Lady.

Umuhanzi King Saha yahishuye akababaro ke mu rukundo aho ngo abakobwa bamusuzugura 

Nubwo King Saha avuga ko abakobwa bose bakundanye bamusuzugura, ariko kandi muri Mutarama 2022, ikinyamakuru cyo muri Uganda cyanditse ko yari afite umugore babanaga mu 2018 witwaga Joweria Ali ndetse ngo akaba yaraje no gukuramo inda.

Icyakora muri Nyakanga 2022, Saha yatangaje ko azashaka umugore ari uko yujuje inzu ye. Nyamara ku rundi ruhande, mu ntangiriro z'uku kwezi, hari amakuru yavuze ko uyu Saha afite umugore mu ibanga rikomeye, ndetse hari n'andi makuru avuga ko yaba afite abagore benshi.