Abahanzi bahagaze neza muri Afrobeats muri 2023

Abahanzi bahagaze neza muri Afrobeats muri 2023

 Jul 8, 2023 - 05:27

Pulse Music yasohoye abahanzi 5 bo muri Nigeria bahagaze neza muri Afrobeats muri iki gice cy'umwaka wa 2023.

Kugera muri iyi mpeshyi ya 2023, umuziki wa Nigeria ukomeje kwigarurira imitima y'abatuye isi by'umwihariko injyana ya Afrobeats ikomeje gukora amateka umunsi ku munsi binyuze mu bahanzi bayo bakomeje kuyimurika ku isi.

Ku bw'ibyo, Pulsa Music yasohoye urutonde rw'abahanzi 5 bamuritse injyana ya Afrobeats ku ruhando mpuzamahanga kugera aho umwaka ugeze magingo aya:

5. Tiwa Savage

Umuhanzikazi Tiwatope Savage uzwi nka Tiwa Savage ari ku mwanya Gatanu mu bamuritse injyana ya Afrobeats ku ruhando mpuzamahanga bitenewe nuko ari we muhanzi wa mbere muri Nigeria witabiriye igitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III, ku wa 06 Gicurasi 2023.

4. Rema 

Ku mwanya wa Kane haje umuhanzi Rema mubashyize itafari ku rugendo rw'injyana ya Afrobeats, binyuze mu ndirimbo 'Calm down' aho iyi imaze gukora amateka akomeye nko kuba yaraje ku mwanya wa 3 kuri Billboard Hot 100 ndetse kandi ikaba yaranditswe muri Gunness World Record.

Abahanzi bayoboye Afrobeats muri 2023

3. Tems

Umuhanzikazi Tems wegukanye Grammy Awards 2023 niwe waje ku mwanya wa Gatatu nyuma yuko muri Gashyantare 2023 yabaye umuhanzi mwiza w'umugore mu kiciro cya Best Melodic Rap Performance binyuze mu ndirimbo 'Wait For U' yakoranye na Drake ndetse na Future. 

2. Davido

David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido nawe ari kuri uru rutonde rwa Pulsa Music kubera alubumu yasohoye ku wa 31 Werurwe 2023 yise 'Timeliness'.

Iyi alubumu ya Kane yuyu muhanzi, ikaba yarakoze amateka mu njyana ya Afrobeats kuko umunsi umwe igisohoka ndetse no mu Cyumweru cya mbere cyayo yabaye alubumu yumvishwe cyane ku mbuga zicuruza umuziki.

1. Burna Boy

Kabuhariwe muri iyi njyana muri iyi minsi Burna Boy yaje ku mwanya wa mbere mubahagaze neza mu njyana ya Afrobeats muri uyu mwaka, nyuma yo gukora ibitaramo by'akataraboneka.

Burna Boy igitaramo yakoreye i London abasaga ibihumbi 80,000 baje kwihera amaso ndetse hari n'ibindi bitaramo yakoze byinshi birimo icyo ku mukino wa nyuma wa UEFA champions League, ndetse kandi yanegukanye igihembo muri BET Awards 2023.