Mu buhinde: Inzoka yamurumye nawe arayiruma

Mu buhinde: Inzoka yamurumye nawe arayiruma

 Jul 6, 2024 - 17:44

Abantu benshi mu gihugu cy’u Buhinde bacitse ururondogoro nyuma yo kumva inkuru idasanzwe y’umugabo warumwe n’inzoka nawe nta kuzuyaza agahita ayiruma kugeza ubwo ayicishije amenyo ye.

Mu gace ka Bihar ko mu gihugu cy’u Buhinde hakomeje kuvugwa inkuru y’umugabo witwa Santosh Lohar watatswe n’inzoka ikamuruma nawe agahita ayiruma kugeza ipfuye.

Iyi nkuru idasanzwe yabaye ubwo uyu mugabo usanzwe akora mu mushinga wo kubaka imihanda ya gariyamoshi mu buhinde yari aryamye mu nkambi hamwe n’abandi bakozi bakorana hafi y’aho bakorera.

Amakuru yatanzwe n’umwe mu bo bakorana wari hafi ye, yavuze ko wari umunsi wari waranzwe n’akazi k’indya nkurye bituma bataha bananiwe bidasanzwe.

Uyu mugabo yaje kugera aho aryama amaze kugwa agacuho nibwo inzoka yaje kuza imuruma inshuro zigera kuri ebyiri.

Mu mujinya mwinshi nawe yahise akangukira hejuru arayifata ayiruma inshuro zigera kuri eshatu birangira ayicishije amenyo ye.

Ku bw’amahirwe uwo musore bari begeranye yaje guhita ahagoboka yihutira kumugeza kwa muganga ngo ubumara bw’iyi nzoka butamukwira mu mubiri wose bukamuhitana.

Kugeza ubu uyu mugabo arimo koroherwa nk’uko byatangajwe n’umuganga uri kumukurikirana.