Zari yihanije abamunenga ko yongeye kwiyunga n'umugabo we

Zari yihanije abamunenga ko yongeye kwiyunga n'umugabo we

 Mar 11, 2024 - 11:24

Umugandekazi wagwije ifaranga Zari Hassan, yifatiye ku gahanga abari kwiha kumugira inama n'abamunenga ko yongeye kwiyunga n'umugabo we Shakib Lutaaya bari bamaze iminsi ari hasi hejuru.

Zari Hassan The Boss Lady yabwije inani narimwe abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kumunenga kuba yarongeye kwiyunga n'umugabo we Shakib Lutaaya bari bamaze iminsi batameranye neza. Uretse abamunenga yahaye gasopo, ariko kandi yihanije n'abandi barimo kumugira inama y'uko yakubaka urugo rwe.

Mu bitangazamakuru by'imyidagaduro muri kano Karere, ntihari gusibamo inkuru y'Umugandekazi Zari n'umugabo we Shakib, nyuma y'uko mu minsi yashize Shakib yari yataye uyu mugore muri Afurika y'Epfo nyuma ya videwo yari yakwiriye kuri interiniti Zari afatanye ikiganza na Diamond Platnumz bafitanye abana babiri.

Zari Hassan yihanije abari kumugira inama y'uko yakitwara mu rugo rwe na Shakib

Ntibyagarukiye aho kandi, kuko yaba Zari na Shakib, buri wese yatangiye kujya mu itangazamakuru atangira kuvuga ibibazo byari hagati yabo. Icyakora mu minsi mike ishize, aba bombi bagaragaye muri Saudi Arabia bagiye gusenga.

Ni mu gihe kandi bakomeza no gusangiza abakunzi babo ibihe byiza barimo aho mu barabu, bituma byemezwa ko biyunze, cyangwa se n'ubundi byari agakino bahimbye kubushake kugira ngo bavugwe mu itangazamakuru.

Ku bw'ibyo, ku mbuga nkoranyambaga abakunzi ba Zari bakomeje kumugira inama y'uko yakitwara mu rugo rwe, ariko nawe yahise aca ku rubuga rwa Snapchat, ababwira ko nta nama zabo namba akeneye, bityo ko bazigumanira.

Ati " Kuza hano n'ibitekerezo byawe hamwe n'uduceri tubiri, nta muntu ubigutumye, ntabyo nshaka kumenya. Si nshaka kubyumva, nta n'ibyo nkeneye. Byigumanire ntabyo nitayeho. Nta nama zawe nkeneye, zigumane ubwa we, kuko uranazikeneye kundusha."

Zari Hassan yasabye abari kumuha inama kuzigumanira