Ubu butumwa, Zari yabutanze abinyujije mu mashusho yashyize kuri TikTok agira ati: "Hano hanze hari abantu bambwira ko ngiye kubura umugabo wanjye kuko muruta, ariko reka mbabwize ukuri; abagabo baba bazi uwo bashaka!"
Zari yiyamye abagore bakifuza umugabo we
Ati: “Abagore bamwe, mufite imico mibi yo kwiruka ku bagabo b'abandi kubera urukundo mubona bakunda abagore babo. Bamwe muri mwe ntimwari muzi ibya Lutaya, ariko ubu tumaze kubana mu buryo butunguranye, mwahise mumukunda. Murashaka kubana na we atari ukubera ko mumukunda by'ukuri, ahubwo ari ukubera ko turi kumwe."
Yashoje agira ati: “Nyamara, ukuri ni uko nubwo naguha umugabo wanjye nonaha, ataguha ibyo ampa cyangwa ngo agufate nkuko amfata. Uramutse umwibye ukamutwara atagukunda, ntushobora kubona ibyo nubakanye na we.”
Zari yakuriye inzira ku murima, abagore bakeka ko umugabo we yamuta kubera ko amuruta
Zari yiyamye aba bagore, nyuma gato y’ubukwe bwe na Lutaya bwari bwitabiriwe n’inshuti ze, umuryango n’abavandimwe be. Ubukwe kandi bwafashwe amashusho n’abakozi ba Netflix bakora no kuri firime y’uruhererekane “Young, Famous, and African, firime Zari akinamo.
Zari yavuze ko nta gahunda y'ukwezi kwa buki barashyiraho kuko bagihuze
Hagati aho, ubwo yashyiraga aya mashusho kuri TikTok, Zari yabajijwe n’abafana ibijyanye n’ukwezi kwa buki, avuga ko kuri ubu nta gahunda ifatika ihari, kuko bagihugiye kuri Young Famous and African.
