Zari Hassan abinyujije kuri Instagram ye, amaze guhakana ibyo gusubirana na Diamond Platnumz, byari birimo guhwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.
Zari yahakanye amakuru yo gusubirana na Diamond Platnumz
Ibi abivuze nyuma y'uko hari benshi bari batangiye guhwihwisa ko Zari na Diamond Platnumz baba bagiye gusubirana cyane ko bombi inkundo zabo n'abakunzi bari bamaranye iminsi zisa n'zasengutse.
Ibi ni nyuma yuko ku munsi w'ejo Diamond Platnumz byatangajwe ko yatandukanye na n'umukunzi we Zuchu, ari na ko ku ruhande rwa Zari na we n'umukunzi we Shakib Lutaya byari birimo gucika, aho byavugwaga ko barimo gutandukana.
Zari yavuze izo nkuru zose ari impimbano nta ho zihuriye n'ukuri
Zari yavuze ko ari ibihimbano, ndetse n'ibinyoma byambaye ubusa bidafite aho bihuriye n'ukuri.
