Rurangiranwa mu njyana ya pop Justin Bieber, yisanze mu mazi abira nyuma yo gushyira ubutumwa bwo gushyigikira Israel ku rubuga rwe rwa Instagram, ifoto ya Gaza irimo gusenyuka.
Justin Bieber yisamye yasandaye
Iyi foto yaherekejwe n'inyandiko igira ati:"NDIMO GUSENGERA ISRAEL," amagambo yanenzwe n'abakunzi be ndetse n'abaturage muri rusange. Icyakora, amagambo si yo yarikoroje, ahubwo kuba yaje aherekeje ifoto ya Gaza irimo kurimbuka.
Ubutumwa bwa Bieber bwaje nyuma yuko intambara ikomeje gukaza umurego muri aka karere, aho inyubako zo guturamo, amasoko, n’imisigiti yo muri Gaza byibasiwe nyuma y’igitero cy’iterabwoba cyagabwe n'umutwe wa Hamas wo muri Palesitine.
Ifoto Justin Bieber yakoresheje avuga ku kibazo cya Israel na Palestine, yarikoroje
Post y'uyu muhanzi wo muri Canada yakanguye benshi, ariko mu buryo atari yiteze. Mu gihe cy'isaha imwe, Bieber yahise asiba iyi post yari yashyizeho hanyuma yongera kuyisubizaho igizwe n'aya magambo, ariko ya foto yateje impaka itakiriho.
Mbere yari yagiye kuri Instagram ye, kugira ngo agaragaze ko yifuza kutagira aho abogamira muri iyi ntambara, maze arandika ati: "Gushinja icyaha a abanya-Palestine bose cyangwa abanya-Israel bose kuri njye, sibyo. Ntabwo nshishikajwe no guhitamo impande, ariko nshishikajwe no kwifatanya n'imiryango yabuze ababo."
Nubwo Justin Bieber yari yakoze post avuga ko nta ruhande abogamiyeho, nta cyo byahinduye ku cyo benshi bamutekerejeho
Nubwo yaje guhita asiba post vuba na bwangu, ntabwo byabujije bamwe mu bayoboke be bagera kuri miliyoni 300, kuba bayibonye.
Ni muri ubwo buryo abanenga ku mbuga nkoranyambaga babaye benshi, bajora uburyo Bieber arimo kumva iki kibazo cyo muri Israel.
Justin Bieber yaje guhindura post akuramo ifoto, ariko amazi yari yamaze kurenga inkombe
Bamwe bagize bati: "Gusa biteye isoni. Niba utazi ibyo uvuga, ujye uceceka." Abandi bamwise umusazi kuba yatinyutse gukoresha amashusho ya Gaza irimo gusenyuka akaba ari yo iherekeza ubutumwa bwe.
