Umugore witwa Liu ukomoka muri Shanghai mu Bushinwa yahisemo gusiga abana be amara masa, nyuma yo kurafa imbwa n’injangwe umutungo we wa miliyoni 2.8 z’amadolari ni ukuvuga arenga miliyari 3 mu manyarwanda.
Nk’uko urubuga rwa BusinessInsider rubitangaza, ngo Liu yafashe icyemezo cyo kudaha abana be umurage kuko batamwitayeho ubwo yari arwaye ariko ngo iyo mbwa n’injangwe bye byarahoraga iruhande rwe, ari na yo moamvu yafashe icyemezo cyo kuba ari byo yandikisha ku mitungo ye.
