WCB Wasafi igiye gusinyisha abahanzi bashya

WCB Wasafi igiye gusinyisha abahanzi bashya

 Apr 29, 2024 - 16:51

Umuhanzi akaba n'umuyobozi w'inzu ireberera inyungu z'abahanzi mu gihugu cya Tanzania, WCB Wasafi, Diamond Platnumz mu mpera z'icyumweru gishize yatangaje ko iyo nzu abereye umuyobozi iteganya gusinyisha abandi bahanzi babiri bashya.

Diamond Platnumz yatangaje ko inzu ya WCB Wasafi abereye ubuyobozi, iteganya gusinyisha abandi bahanzi babiri bashya mbere y'uko uyu mwaka urangira.

Ni amagambo yavugiye mu gitaramo cya Bite Vibes cyabera mu gace ka Kijitonyama i Dar es Salaam muri Tanzania, mu mpera z'icyumweru dusoje.

Diamond yatangaje ko WCB Wasafi ari iy'Abatanzaniya bose

Diamond yagize ati:"Uyu mwaka turashaka kongera abandi bahanzi babiri bashya muri WCB Wasafi! Wasafi si iyanjye si iya Mbosso, si iya Lava Lava, si iya Zuchu, Wasafi ni iyacu twese.

WCB isanzwemo abandi bahanzi barimo Diamond Platnumz, Zuchu, Mbosso, Lava Lava, Queen Darleen ndetse na D Voice baheruka gusinyisha.