Umuraperi Nasty C yakuriye ingofero AKA na Olamide

Umuraperi Nasty C yakuriye ingofero AKA na Olamide

 Oct 4, 2023 - 16:24

Umuraperi wo muri Afurika y'Epfo Nasty C yahishyuye ko abarimo AKA na Olamide ari bo nkomoko y'inganzo ye ya muzika.

Icyamamare mu muzi wa Afurika y'Epfo by'umwihariko muri hip hop Nsikayesizwe David Junior Ngcobo amazina nyakuri ya Nasty C, yahishuye ko icyatumye gukora umuziki ari uko yakuze yumva abaraperi bo muri Nigeria no muri Ghana, ndetse ngo binamubera inganzo y'ubuhanzi bwe. Akaba yemeje ko umuraperi Sarkodie wo muri Ghana ndetse n'abandi bahanzi bo mu gihugu cye bari mu bamuteye akanyabugabo ko gukora umuziki.

Uyu musore w'imyaka 26 y'amavuko, akaba yahamije ko nyakwigedera umuraperi AKA witabye Imana mu ntangiriro z'uyu mwaka, yamubereye inkingi ya mwamba mu muziki we. Uretse kandi uyu AKA, akaba yanavuze ko ahereza icyubahiro undi mwenewabo Cassper Nyovest kuko ngo nawe yamufatiyeho icyitegererezo.

Umuraperi Nasty C aremeza ko mugenzi we AKA ari we akesha inganzo

Nasty C mu magambo ye ati "  Hari abantu benshi babaye abarimu bange muri hip hip muri Afurika, abo navuga nka: Sakordie, Olamide, Phyno, AKA, Cassper [Nyovest], Naeto C ndetse n'abandi kuko ni benshi si nabavuga ngo mbarangize."  Uyu musore wakunzwe cyane mu ndirimbo nka "Coolest Kid in Africa” yakoranye na Davio, akaba ari umwe mu baraperi bahagaze neza kuri uyu mugabane.

Uyu muraperi watangiye umuziki mu 2013 kugera magingo aya, akaba yarakoranye indirimbi zitandukanye n'abahanzi bo muri Nigeria barimo: Burna Boy aho bakoranye indirimbo bise "Love", ndetse kandi akaba yarakoranye n'abandi nka  Runtown ndetse na Davido bakoranye "Coolest Kid in Africa"