Umukobwa ukomoka muri Amerika witwa Felicity w’imyaka 24 bivugwa ko yashakanye n’igipupe cyo mu bwoko bwa zombie cyitwa Robert, mu kwezi gushize.
Nk’uko ibitangazamakuru byo muri iki gihugu bibitangaza ngo bavuga ko bombi bahuye mu myaka 7 ishize, gusa ngo batangiye gukundana mu Gushyingo umwaka ushize.
Ubukwe bwitabiriwe n’abana babo 10 nabo b’ibipupe, hakurikiraho amashusho yacicikanye kuri interineti agatungura benshi.
Icyakora, muri kimwe mu biganiro byakozwe n’uyu mukobwa Felicity, yasobanuye uburyo akoresha mu kuvugana n’ini bipupe aho yasobanuye neza ko avugana na byo binyuze mu byiyumvo, ibitekerezo ndetse n’inzozi.
Ntabwo aribwo bwa mbere Felicity arongowe n’igipupe, kuko n’ubundi muri 2018 yari yari yarushinze n’icyitwa Kelly.
