Uduhigo 6 Burna Boy amaze kwesa muri Grammy Awards

Uduhigo 6 Burna Boy amaze kwesa muri Grammy Awards

 Jan 22, 2024 - 11:13

Umuhanzi Burna Boy wo muri Nigeria yagejeje agahigo ka Gatandatu yesheje mu bihembo bya Grammy nk'umunya-Nigeria ndetse n'umunya-Afurika.

Damini Ebunoluwa Ogulu amazina nyakuri ya Burna Boy icyamamare mu njyana ya afrobeats muri Nigeria, akomeje kwesa imihigo by'umwihariko mu bihembo biba bihanzwe amaso n'abanyamuziki b'Isi yose bya Grammy Awards.

Kuri uyu wa 22 Mutarama 2024, nibwo byatangajwe ko ari mu bahanzi bazaririmba mu birori by'uyu mwaka bitegerejwe ku wa 04 Gashyantare 2024 i Los Angeles muri Amerika, ibyamugize umuhanzi wo muri Afurika ubikoze bwa mbere. 

Ku bw'ibyo, dore uduhigo 6 Burna Boy amaze kwesa muri Grammy Awards:

1. Burna Boy niwe muhanzi wa Mbere wo muri Nigeria wegukanye Grammy Award asanzwe akorera umuziki imbere mu gihugu, aho mu 2021 ari bwo yegukanye igihembo cya Best Global Album kuri alubumu ye ya Gatanu yise "'Twice As Tall'. 

2. Burna Boy ni we muhanzi muri Nigeria watoranyijwe inshuro nyinshi mu mwaka umwe; aho muri uyu mwaka yatoranyijwe inshuro Enye zirimo: Best Global Song Performance n'indirimbo ye 'Alone'.

Burna Boy akomeje guca uduhigo muri muri Grammy Awards 

Harimo kandi Best African Song Performance mu ndirimbo 'City Boy', Best Global Album na Album ye yise 'I Told Them', ndetse no mu cyiciro cya Best Melodic Rap Performance mu ndirimbo 'Sitting' On Top Of The World' yafatanyije na 21 Savage.

3. Ni we muhanzi umaze gutoranywa inshuro nyinshi muri Nigeria, aho kuri ubu yujuje inshuro icumu. 

4. Ni we muhanzi wo muri Nigeria watoranyijwe mu cyiciro mpuzamahanga muri Grammy Award, aho yisanze mu cyiciro cya Best Melodic Rap Performance kubera indirimbo 'Sitting' On Top Of The World' yafatanyije na 21 Savage.

5. Ni we muhanzi watoranyijwe inshuro eshanu zikuriranya muri ibi bihembo wo muri Nigeria, aho yatoranyijwe inshuro eshanu zose, guhera mu 2019.

6. Burna Boy ni we munyafurika rukumbi, ugiye kuzaririmba mu birori bya Grammy Awards bitegerejwe ku wa 04 Gashyantare 2024.