Ucunga umutungo wa Davido yasabiye imbabazi sebubuja

Ucunga umutungo wa Davido yasabiye imbabazi sebubuja

 Jul 26, 2023 - 04:49

Umucungamari wa Davido yasabye imbabazi Aba-Islam kuri videwo sebuja yashyize ku mbuga nkoranyambaga igateza umwuka mubi.

Israel Afeare uzwi nka Israel DMW akaba umucungamari wa Davido yasabye imbabazi umuryango w'Aba-Islam muri Nigeria no mu isi muri rusange nyuma y'amashusho Davido yasohoye ku mbuga nkoranyambaga yerekana Aba-Islam bari mu rusengero (mosque) bari kubyina.

THE CHOICE LIVE, iributsa ko mu mpera z'icyumweru umuhanzi Logos Olori ukorera mu nzu ya Davido itunganya umuziki ya 'Davido Music Worldwide', yerekanye videwo irimo Aba-Islam barimo kubyina mu rusengero (mosque) mu ndirimbo ye aheruka gusohora yise ‘Jaye Lo’.

Nkaho gukora iby'iyo videwo bitari bihagije, Davido nawe yafashe iyo videwo ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, gusa ibyo byatumye abantu banyuranye bamunenga cyane bemeza ko atari akwiye kubikora ndetse bamusaba kuyisiba ndetse agasaba n'imbabazi.

Israel DMW arasabira imbabazi sebuja 

Ku bw'ibyo, Davido yaje gusiba iyo videwo gusa ntiyasaba imbabazi, ibyatumye urubyiruko rw'Aba-Islam rwo mu mugi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno muri Nigeria rujya mu mihanda rutwika amafato yuyu muhanzi basaba ko yasaba imbabazi. 

https://thechoicelive.com/davido-yamanitse-agati-yicaye-none-biramusaba-guhaguruka-amafoto-ye-ari-gutwikwa

Kuri izi mpamvu, nibyo byatumye Israel DMW afata iya mbere asaba imbabazi mu cyumbo cya sebuja Davido.

Mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Instagram, akaba yavuze ko mu by'ukuri ko iyo videwo yari igamije kwidagadura gusa ko ubutumwa bwatanzwe nabi. 

Ati "Reka nsabe imbabazi byimazeyo abavandimwe na bashiki bacu b'Abisilamu kuri videwo yagiye hanze. Byari bigamije imyidagaduro gusa bitangwa nabi. Turabakunda mwese."

Nubwo Israel DMW yasabye imbabazi mu cyimbo cya sebuja, ariko bamwe bari kugaragaza ko bashaka kumva Davido ariwe ubyivugira.