Davido yamanitse agati yicaye none biramusaba guhaguruka, amafoto ye ari gutwikwa

Davido yamanitse agati yicaye none biramusaba guhaguruka, amafoto ye ari gutwikwa

 Jul 26, 2023 - 01:26

Imyigaragambyo yo gutwika amafoto ya Davido muri Nigeria yafashe intera nyuma yo gusohora Videwo yerekana Aba-Islam barimo kubyina muri Mosque.

Umuhanzi wo muri Nigeria David Adedeji Adeleke uzwi nka Davido mu muziki wa Afrobeats byamukomeranye nyuma ya videwo y'umuhanzi Logos Olori ukorera mu nzu ye itunganya umuziki ya Davido Music Worldwide, aho uyu muhanzi yerekanye videwo irimo Aba-Islam barimo kubyina mu rusengero (mosque) mu ndirimbo ye aheruka gusohora yise ‘Jaye Lo’.

Nkaho gukora iby'iyo videwo bitari bihagije, Davido nawe yafashe iyo videwo ayishyira ku mbuga nkoranyambaga ze. Gusa rero nyuma yo kwamaganwa n'abakomeye muri Nigeria barimo uwari umufasha wa Perezida wacyuye igihe Muhammadu Buhari, Bashir Ahmad yarayisibye. 

Videwo Davido yasohoye we na Logos Olori yatumye bamaganwa muri Nigeria 

Uretse kandi Bashir, Senateri Shehu Sani ndetse n'umukinnyi wa filime Ali Nuhi nabo bamusabye gusiba iyo videwo kandi agahita asaba imbabazi umuryango w'Aba-Islam kuko yabasebeje.

Ku bw'ibyo, yahise asiba iyo videwo, gusa rero ntibyabujije urubyiruko rw'Aba-Islam kwigabiza imihanda bamagana uyu muhanzi kubera ibikorwa bye. 

Davido amafoto ye ari gutwikwa mu mugi wa Maiduguri bitewe na Videwo yasohoye 

Kuri iyi mpamvu, bamwe mu rubyiruko rw'Aba-Islam bigabije imihanda mu mugi wa Maiduguri, muri Leta ya Borno iri mu Majyaruguru ya Nigeria batwika amafoto yuyu muhanzi, bavuga ko nubwo yasibye videwo ariko atigeze asaba imbabazi ku bikorwa bye. 

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje urubyiruko rwo mu mugi wa Maiduguri bari guha inkongi amafoto ya Davido mu mihanda yuyu mugi basaba ko Davido akwiye gusaba imbabazi ku karubanda.