UCL:Bayern Munich yasubiriye PSG Messi na Mbappe bataha bubitse imitwe

UCL:Bayern Munich yasubiriye PSG Messi na Mbappe bataha bubitse imitwe

 Mar 9, 2023 - 01:39

Ikipe ya Paris Saint-Germain yajyanye umugambi wo kwishyura igitego yatsindiwe iwayo ariko byanze birangira isezerewe isigara muri kimwe cya munani.

Ku isaha ya saa 22:00 nibwo umutariyani Daniel Orsato yari ahushye mu ifirimbi atangije umukino wo kwishyura muri kimwe cya munani cya UEFA Champions League, umukino wahuzaga Bayern Munich na Paris Saint-Germain.

Nyuma yo gutsindirwa igitego kimwe i Parc des Princes, PSG yasabwaga gutsinda uyu mukino ndetse igatsinda ishyizemo ikinyuranyo cy'ibitego bibiri kugira ngo ku giteranyo ize kuba irusha Bayern Munich igitego kimwe maze ihite ikomeza.

Amakipe yombi yasoje igice cya mbere anganya ubusa ku busa ariko ikipe ya PSG byagaragaraga ko iri kwitwara neza igenda ibona amahirwe akomeye imbere y'izamu rya Bayern Munich, ariko ubwugarizi bwari buyobowe n'umunyezamu Yan Sommer bugakomeza kugorana.

Mu gice cya kabiri ubwo abantu batekerezaga ko PSG igiye kugaruka igakomeza gushaka igitego ari nako irinda izamu ryayo, Bayern Munich yongeye kuba imwe imenyerewe icurikira ikibuga ku muzamu Gigi Donnarruma wari mu izamu rya PSG.

Nyuma yo gutsinda igitego ku munota wa 52 kikangwa kuko Eric Maxime Choupo-Moting yari yaraririye, uyu musore yongeye gutsindira Bayern Munich ku munota wa 61 ku mupira yari ahawe na Leon Goretzka PSG iba itangiye gusabwa ibitego bibiri byo kwishyura.

Ikipe ya PSG yakomeje gushaka uko wenda yakoramo ngo yishyure igitego kimwe ariko igakomeza kugenda ihusha uburyo bukomeye, iza guterwa umusumari wa nyuma ku munota wa 89 itsindwa igitego na Serge Gnabry wahawe umupira na Joao Cancelo, aba bose bakaba binjiye mu kibuga basimbuye.

Bayern Munich yasezereye PSG iyitsinze umukino ubanza n'uwo kwishyura ku giteranyo cy'ibitego 3-0, ihita yerekeza muri kimwe cya kane.

Undi mukino waberaga mu Bwongereza wahuzaga Tottenham yari yakiriye AC Milan, umukino warangiye nta kipe ibashije kureba mu izamu ry'indi ariko AC Milan yahise ikomeza kuko yatsinze igitego 1-0 mu mukino ubanza wabereye mu Butariyani.

PSG yananiwe kwikura mu Budage