Shakira Isabel Mebarak Ripoll amazina nyakuri y'umuhanzikazi Shakira ukomoka muri Colombia, kuri ubu ayoboye urutonde rw'abanyamuziki bo mu Isi bagarutsweho cyane ku rubuga rwa Google muri uyu mwaka.
Shakira wamamaye cyane mu ndirimbo "Waka Waka" yaririmbwe mu gikombe cy'Isi cyo mu 2010 muri Afurika y'Epfo, cyigatwarwa na Espagne ndetse agahita akundana n'umukinnyi wayo Gerard Piqué baje no kubyarana ariko bagatandukana, akaba yatangajwe ko ari we uyobowe abandi kuri Google bikozwe n'iyo kampani.
Shakira ni we muhanzi wagarutsweho cyane kuri Google
Ni mu gihe kandi yakurikiwe n'abahanzi bo muri Amerika aribo: Jason Aldean wabaye uwa Kabiri, Joe Jonas wabaye uwa Gatatu, Smash Mouth arabakurikira, mu gihe aho nawe yakurikiwe n'Umutaliyani Peppino di Capri ku mwanya wa Gatanu.
Ku rundi hande, abahanzi bandi bo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amarika nabo bihariye indi myanya kuva kuri Gatandatu kugera ku icumi, aho barimo: Gino Paoli, Tom Kaulitz, Kellie Pickler, José Luis Perales, ndetse na Anna Oxa wafunze umwanya wa Cumi.
Taylor Swift ni we muhanzi washakishijwe cyane kuri Google mu 2023
Muri urwo rutonde rwakozwe na Google kandi, Taylor Swift niwe wabaye umuhanzi washakishijwe cyane kuri urwo rubuga muri uyu mwaka, akurikirwa na Beyoncé.
Taylor nabwo yabaye uwa mbere gusa, kuko ni na we washakishijwe cyane mu mateka ya Google, mu gihe n'ubundi Beyoncé yari we washakishijwe cyane mu 2018.