Rudeboy yikomye umunyapolitiki wavuze ku bibazo bye n'umuvandimwe we

Rudeboy yikomye umunyapolitiki wavuze ku bibazo bye n'umuvandimwe we

 Aug 6, 2024 - 20:14

Umuhanzi akaba n'umwe mu bari bagize itsinda rya P Square, Rudeboy, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yikomye umunyapolitiki wo muri Nigeria, Joe Igbokwe wavuze ku bibazo bye na Mr. P.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Rudeboy, yanenze umunyapolitiki wo mu ishyaka rya All Progressives Congress, Joe Igbokwe, kubera ibisobanuro yatanze ku makimbirane hagati y’umuhanzi akaba n’impanga ye, Peter Okoye uzwi ku izina rya Mr. P.

Binyuze ku rubuga rwa Instagram rwa Rudeboy, yamaganye uyu munyapolitiki amusaba gushora ingufu muri politiki no kureka gukurikira ibibazo by’abantu kuko abaturage bafite inzara, bityo bikaba byaba byiza gushaka icyabafasha aho gucunga ibitamureba.

Ku munsi w’ejo, umunyapolitiki Joe Igbokwe yanditse ubutumwa abinyujije ku rubuga rwe rwa Facebook avuga ko yababajwe cyane no kubona ko izo mpanga zananiwe kugirirana icyizere no gukorera hamwe mu gihe anenga umuryango wa Okoye ndetse n’abagore b’aba bahanzi kuba barananiwe gukemura ibibazo byc’abagabo babo.

Twabibutsa ko mu mpera zicyumweru gishize, Paul Nonso Okoye ‘Rudeboy’ yemeje ko itsinda rya PSquare ryongeye gutandukana avuga ko kuva bakongera gukorana nta kintu gifatika cyigeze gikorwa.

Itsinda rya P-Square ryatandukanye bwa mbere mu 2016 maze ryongera guhura mu 2021, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize ari bwo ibihuha bivuga ko bombi bongeye gutandukana byatangiye kuvugwa.