Rema yakajije umurego mu kwihaniza abamwigana

Rema yakajije umurego mu kwihaniza abamwigana

 Apr 29, 2024 - 09:54

Umuhanzi Rema nyuma yo kwihaniza abahanzi basigaye biha kwambara nka we, kuri iyi nshuro yongeye gusaba inzu zitunganya umuziki guhagarika kwigana imikorere ye.

Divine Ikubor amazina nyakuri y'umuhanzi Rema ukomoka muri Nigeria, akomeje kwifatira ku gahanga ababarizwa mu myidagaduro ya Nigeria, abashinja kumwigana mu bintu byose haba mu myambarire n'uburyo akoramo umuziki we.

Kuri iyi nshuro, yasabye inzu zitunganya umuziki (Label) guhagarika byihuse ibyo kumukopera uburyo akoramo indirimbo ndetse n'uburyo yamamaza. Ibi akaba yabigarutseho mu butumwa yacishije kuri X kuri iki Cyumweru.

Kuri Rema, avuga ko inzu zitunganya umuziki, zagakwiye gushyira imbaraga mu guhanga udushya bakarekera kumwigana, aho yakomeje kugenda avuga ko guhera mu 2019 yatangira kumenyekana mu muziki, yahinduye ijyana ya Afrobeats mu buryo bwose, none bakaba basigaye bamwigana, ariko ikibazo akavuga batanamushimira ibyo yakoze.

Nta minsi yari ishize kandi umuririmbyi wa "Calm down" atangaje ko abahanzi bo muri Nigeria bakomeje kwigana imyambarire ye, ndetse akavuga ko nibatabihagarika umunsi umwe azabakuramo imyambaro ku rubyiniro.

Agitangaza aya magambo kuri X, abafana be bahise bazana amafoto y'abandi bahanzi bashimangira ibyo yavugaga bakerekana bambaye imyenda isa nk'iye, aho ifoto yakwiriye cyane ari iya Davido, aho yagaragaye yambaye ikoti risa neza ni rya Rema.

Abafana ba Rema bazanye ifoto ya Davido yambaye ikoti risa n'irya Rema