Prince Harry na Meghan Markle barapanga igitero simusiga ku muryango wa Beckham

Prince Harry na Meghan Markle barapanga igitero simusiga ku muryango wa Beckham

 Aug 3, 2023 - 11:01

Nyuma yuko Beckham n'umugore bigaramye ibikorwa bya Prince Harry n'umugore we Meghan Markle, uyu muryango w'ibwami urateganya kw'ihimura.

Mu minsi yashize, byemejwe ko David Beckham yaciye umubano n'igikomangoma Harry na Meghan Markle burundu. We n'umugore we Victoria Beckham batungwa agatoki kuba baragaragaje amakuru yerekeye Harry n'umugore we, ubwo bari mu ntambara y'amagambo bari bahanganyemo n'umuryango bakomokamo.

Prince Harry na Meghan Markle barapanga kwihimura kuri Beckham n'umugore we

Umuryango  wa Beckham, ni inshuti magara n'ibwami, ndetse ntibemeraga na gato ibyo Meghan na Prince Harry bakoraga. Meghan Markle ntiyazuyaje gushaka inshuti nshya asimbuza Beckham n'umugore we, ariko na none ntazibagirwa uburyo bamutabye mu nama, ndetse ashobora no kubihimuraho. Nkuko amakuru mashya abivuga, Meghan Markle yabonye inshuti nshya zikomeye kandi ntazakomeza kuguma acecetse igihe kirekire.

Ni gute Meghan na Harry bashobora kwihimura ku muryango wa Beckham?

Inzira nziza bashobora kwihoreramo kuri Beckham , ni  gahunda yo gushoza intamabara y'amagambo nkuko bakoze ku muryango w'ibwami. Kugira inshuti zikomeye ahantu hakomeye, ni impamvu nyamukuru yabasunukiye mu kugaba ibitero by'amagambo babinyujije mu mishinga itandukanye irimo filime mbarankuru n'ibitabo.

Ikinyamakuru Daily Mail, kivuga ko Meghan Markle azakoresha ubu bucuti bwe bushya kugira ngo asubize yivuye inyuma amagambo n'ibikorwa bya Beckham byabahindanyije mu maso ya rubanda.

Iki  kinyamakuru kandi kivuga ko  Harry na Meghan Markle bagiye gushyira  ahagaragara ikintu gikomeye, mu gihe abantu babitezeho ko bagomba kwihimura ku babavuze nabi. Icyakora, kugeza ubu ntiharamenyekana neza icyo uyu muryango witegura  gukora.

Umuryango wa Prince Harry n'uwa Beckham bahoze ari inshuti magara 

Nubwo ibihe bibi byafashe  indi ntera nyuma yo kwimukira muri California, igikomangoma Harry na Meghan Markle batewe umugongo n'ibyamamare byinshi  mu mezi ashize. Urebye ukuntu banzwe mu Bwongereza, benshi muri ibyo byamamare batekereza ko kugumana na bo byaba bibi cyane. 

Ku bw'iyo mpamvu hitezwe ikintu gikomeye nk'uburyo bwo gusubiza ababahaye urw'amenyo  bose mu minsi ishize. Birashoboka ko yaba indi filime mbarankuru cyangwa ikindi gitabo, gusa Harry na Meghan ni bo kugeza ubu bazi icyo bazakora.