Prime Boy washakishwaga uruhindu kubera urupfu rwa Mohbad arimo guhatwa ibibazo

Prime Boy washakishwaga uruhindu kubera urupfu rwa Mohbad arimo guhatwa ibibazo

 Oct 7, 2023 - 17:58

Nyuma y'iminsi uwitwa Naira Marley atawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw'umuhanzi Mohbad, Prime Boy na we ari mu maboko ya polisi, aho arimo guhatwa ibibazo.

Umuhanzi w'injyana ya Afro akaba n'umwanditsi w'indirimbo, Owodunni Ibrahim uzwi cyane ku izina rya Prime Boy ni inshuti yo mu bwana y'umuririmbyi uherutse kwitaba Imana, Ilerioluwa Aloba uzwi ku izina rya Mohbad, amakuru aravuga ko ashakishwa uruhindu na polisi ya Nigeria kubera urupfu rwa Mohbad, yamaze gutabwa muri yombi.

Prime Boy washakishwaga uruhindu na polisi ya Nigeria yijyanye

Ku wa Gatatu, ubuyobozi bwa polisi muri Leta ya Lagos bwatangaje ko Primeboy ashakishwa, nyuma yo kutubahiriza ubutumire bwa polisi yamwoherereje kuva iperereza ryatangira ku kibazo cy’urupfu rwa Mohbad. 

Icyakora, kuva nyuma y'iminsi mike Mohbad apfuye ku ya 12 Nzeri, Primeboy yahakanye amakuru yavugaga ko yari afitanye amakimbirane  n'uyu muhanzi mbere yuko y'itaba Imana.

Yanyuze kuri Instagram ye avuga ko umubano we na Mohbad wari nta makemwa, kandi ko nta n'ikindi kibazo yari afitanye n'uyu muhanzi ku buryo yari kumuhemukira.

Prime Boy yakunze guhakana kenshi amakuru avuga ko yaba yaragize uruhare mu rupfu rwa Mohbad

Nyuma yo gutangaza ko uyu muhanzi ashakishwa na polisi, yahise yishyikiriza polisi, aho abu afungiye, ahatwa ibibazo ku rupfu rwa Mohbad.