P. Diddy utagihabwa agahenge yongeye kugezwa mu nkiko

P. Diddy utagihabwa agahenge yongeye kugezwa mu nkiko

 Feb 27, 2024 - 16:04

Nyuma yo guhura n'ibibazo bikomeye cyane kubera ibirego yari afite mu nkiko umwaka ushize bikanatuma atitabira Grammy Awards, P. Diddy yongeye kujyanwa mu nkiko.

Sean Combs, umuraperi w’icyamamare uzwi ku izina rya P. Diddy, ejo ku wa Mbere, yarezwe na Producer kumushora mu bikorwa by’imibonano mpuzabitsina ku gahato, no kumuhatira kuryamana n’indaya.

P. Diddy yongeye kujyanwa mu nkiko n'uwahoze ari umukozi we 

Iki kirego cyatanzwe mu rukiko rw’ikirenga i New York, na none kirega Combs gukorakora uyu mugabo ubugira kenshi, ndetse no kumwereka ubwambure bwe.

Nyuma yo kugezwa mu nkiko, umunyamategeko wa Combs yahise yamaganira kure ibyo baregwa, avuga ko ari ibihimbano.

Umunyamategeko Shawn Holley yagize ati: "Dufite ibimenyetso simusiga, bidashidikanywaho byerekana ko ibyo avuga ari ibinyoma byambaye ubusa. Tuzakemura ibyo birego biteye isoni mu rukiko kandi dufate ingamba zose zikwiye ku babiteye."

Icyakora, umunyamategeko, Tyrone Blackburn, watanze ikirego mu izina rya producer uvuga ko yahohotewe, ntabwo yahise asubiza abanyamakuru bashakaha kumva icyo we n’uwo aburanira babivugaho.

Iki kirego ni kimwe mu birego byinshi by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina Combs arezwemo kuva mu mezi ashize, harimo n’urubanza rw’umuhanzi Cassie rwaciwe umwaka ushize. Undi mu bashinja Combs ni umugore wavugaga ko uyu muraperi yamusambanyije ku gahato mu myaka 20 ishize ubwo yari afite imyaka 17.

P. Diddy na none yari yarezwe n'umuhanzikazi Cassi ibyaha bijyanye n'ihohotera rishingiye ku gitsina 

Gusa, Combs yahakanye ibyo birego byose kuva mu Kuboza umwaka ushize, avuga ko nta kibi yigeza akora mu byo bamurega byose, ndetse ko yiteguye kurwanira izina rye n’umuryango we, ndetse akanashyira ukuri ahagaragara.