Otile Brown aricira urubanza nyuma y'urupfu rw'umwana we

Otile Brown aricira urubanza nyuma y'urupfu rw'umwana we

 Jul 11, 2023 - 01:28

Umuhanzi Otile Brown aratangaza ko umwana we wapfuye atari yavuka yabigizemo uruhare ngo kuko yatangaje amakuru y'umwana uzavuka mbere ku mbuga nkoranyambaga kandi yizera ko bigira imbaraga mbi.

Tariki ya 25 Kamena 2023, nibwo umuhanzi Otile Brown yatangaje ko yumva afite ibyishimo byuko yenda kubona umwana mu minsi mike yari igiye kuza. Nyamara rero ibi byishimo ntibyatinze kuko nyuma y'iminsi umanani ibitangaje, ubwo byari ku wa 02 Nyakanga, yagarutse avuga ko umwana we yitabye Imana atari yavuka.

Ku bw'ibyo, nyina w'umwana yanenze cyane uyu mugabo avuga ko yagize uruhare mu rupfu rw'umwana we ngo kuko yagiye kuvuga ku mbuga nkoranyambaga ko ari kwitegura umwana. Uku kubitangaza ngo byagize uruhare mu byatumye uyu mwana yitaba Imana.

Otile Brown Umutima uramucira urubanza rwo kuba yaragize uruhare mu rupfu rw'umwana we

Impamvu ngo ni uko nyina w'umwana yizeraga ko imbuga nkoranyambaga zigira imbaraga zitari nziza ibyatumye na Otile Brown abyizera. Uyu muhanzi nawe abigarukaho, akaba yavuze ko nawe ubwe yatangaje amakuru yuko yitegura umwana umutima ubimubuza ariko ngo akabikora.

Mu magambo ye ati " Ku ikubitiro nange imbuga nkoranyambaga kuko nazo ziranyanga, ibituma nizera ko izi mbuga zose zigira imbaraga zitari nziza.[....] Nizera ko nta muntu ukwiye kwamamaza ubuzima bwe kuri izi mbuga. Umunsi umwe nahisemo kubikora umutima wange wabwiraga ko ntakabikoze. Kuri ubu mba numva mfite uruhare mu rupfu rw'umwana wange."

Muri rusange, Otile Brown akaba yemeza ko urupfu rw'umwana we wari umuhungu rwatewe n'impamvu nyinshi harimo: ibikorwa bye, ugushaka kw'Imana, ndetse n'imiterere karemano y'isi. Nubwo avuga ko yashavujwe n'ibi, ariko aremeza ko azakomeza kubona ibintu mu buryo bwiza kandi agakomeza ajya imbere.