Mu gice cya gatatu cy’ikiganiro The Kardashians, Khloé Kardashian yavuze uburyo urupfu rwa nyina rwa Tristan Thompn, Andrea, rwabagizeho ingaruka nk’abantu bafatanyije kurera. Nyuma yo gupfusha umubyeyi bitunguranye, Khloé yajyanye Tristan na murumuna we Amari iwe, nyuma yuko urugo rwe rwari rwangijwe n’ibiza.
Khloe Kardashian yahakanye ibyo kwiyunga na Tristan Thompson
Mu gihe cy'umwaka utoroshye, Khloé yagombaga kandi guhangana no kwiga ubuhemu bwa Tristan, ubwo yabyaranaga rwihishwa na Maralee Nicholas, mu gihe yiteguraga kubyara umwana wa kabiri na Khloé.
Ubwo yaganiraga n’umuvandimwe we Kim Kardashian na nyina Kris Jenner, Khloé yababwiye uko ibintu bimeze ku bijyanye no gutungurwa mu buzima. Yamenye ko ubuzima bigoye kumeneya icyo buhatse. Yababwiye ko nubwo hari ibibazo, yizeraga ko Imana ifite umugambi, kandi muri uwo mugambi harimo kuba Tristan atagomba kuba wenyine muri ibi bihe bitoroshye.
Tristan Thompson na Khloe Kardashian bafitaye umwana
Mu gihe ubu bari kubana, Khloé yasobanuye ko batigeze biyunga mu buryo bw’urukundo. Yashimangiye urukundo akunda Andrea na Tristan n'uburyo bashyigikirana nk'umuryango.
Khloé yumva neza intimba ya Tristan nk’umuntu wabuze se akiri muto. Azi uburyo bibabaza, ndetse yavuze uburyo babanye hafi mu bihe bikomeye by'ubuzima.
Khloé, bwa mbere yagaragaje akababaro ke ku rupfu rwa Andrea kuri Instagram, agaragaza uburyo bigoye kwakira kubura umuntu ukomeye mu buzima bwabo. Yahisemo kutavuga amagambo y'agahinda, ahubwo yibanda ku byiringiro byo kongera guhura na Andrea mu ijuru.
Tristan Thompson yaciye inyuma Khloe Kardashian abyarana na Nicholas
Khloé na Tristan bakomeje kwita ku inshingano zabo basangiye, bakomeje kubana neza nk'ababyeyi, ndetse barahiriye kuba umuryango ubuzima bwabo bwose.
