Nina Roz yakubise amarira hasi mu rusengero

Nina Roz yakubise amarira hasi mu rusengero

 Jul 19, 2023 - 01:45

Umuhanzikazi Nina Roz yasutse amariria kubutaka mu rusengero nyuma yo kubazwa ikibazo na pasiteri niba afite umugabo.

Nina Kankunda amazina nyakuri y'umuhanzikazi Nina Roz ukomoka mu gihugu cya Uganda, yasutse amariria ubwo yari imbere ya pasiteri Wilson Bugembe mu rusengero ubwo yari yagiye kwishimira isabukuru ye y'amavuko y'imyaka 30 yujuje ku wa 17 Nyakanga 2023.

Nina Roz akaba yari yajyanye n'abandi bahanzi babana mu ihuriro ry'abahanzi muri Uganda rya National Musicians Federation (UNMF) kumufasha kwishimira iyo sabukuru ye mu rusengero rwa 'Light the World Ministries' ruyoborwa na pasiteri Wilson Bugembe. 

Nina Roz yijihije isabukuru ye asuka amarira mu rusengero 

Ku bw'ibyo, byageze hagati uyu muhanzikazi atangira gusuka amarira kubutaka maze pasiteri aramubaza ati " Aka kanya ko urimo kurira? Ni iki gitumye uri kuriri magingo aya? Nina Roz mukumusubiza ati " Iyo ndebye aho ndi magingo aya naho navuye, mpita nzana amarira."

Pasiteri Bugembe ntiyarekeye aho kuko yongeye kumubaza niba afite umugabo, ati " Ese ufite umugabo? Nina Roz, ati " Ndamufite. Uwo mugabo ni Yezu/Yesu Kristu."

Nina Roz yakubise amarira hasi imbere ya pasiteri Bugembe 

Hagati aho, Nina Roz uri muri komite nyobozi y'ihuriro ry'Abahanzi aho muri Uganda, akaba yari yaherekejwe n'abarimo: Bruno K, Hanson Barulino, Lilian Mbabazi, Atin Pro, Lydia Jazmine ndetse n'abandi. 

Ari nako kandi pasiteri Wilson Bugembe yongeye gusaba Eddy Kenzo na Bobi kureka guterana amagambo ngo kuko bose bavuga ukuri.  Ati " Eddy Kenzo na Bobi Wine bose bavuga ibintu byiza. Ntabwo bagakwiye kuba bahangana. Bakeneye gukorera hamwe bagateza imbere iri huriro."