Mu gihe Hamisa Mobetto arimo kurira ayo kwarika, abana ba Zari barimo kuvuga imyato Diamond

Mu gihe Hamisa Mobetto arimo kurira ayo kwarika, abana ba Zari barimo kuvuga imyato Diamond

 Oct 24, 2023 - 18:00

Nyuma yuko Hamisa Mobetto yariraga ayo kwarika yibaza ukuntu Diamond Platnumz akomeje kurya isi n'abana ba mukeba we agasiga uwe, ntibyabujije Diamond Platnumz gukomeza kuryoshya n'ababa be bamuvuze imyato.

Diamond Platnumz muri iyi minsi arimo gutemberana n’abana be, Princess Tiffah na Prince Nillan. Ni muri urwo rwego yashyize hanze amashusho arimo gukina n'abana be, ahantu bigaragara ko yari arimo gufata amashusho y’indirimbo. 

Abana ba zari mu byishimo bisenderete

Muri ayo mashusho, Tiffah agaragara arimo gufata amashusho Diamond arimo kwisiga no kwerekana imitako ye, uyu mukobwa we amutakagiza amubwira ko akize kandi ko ntawe ushobora kumwiba amafaranga ye kuko afite umurinzi.

Nillan na we yunze mu rya mushiki we, ashimagiza se avuga ko Diamond ariwe muntu ukize  kurusha abandi bose. Yarataga imitako n’imodoka ya se,

akavuga ko yishimiye kuba umuhungu we. 
Nillan yumvikanye avuga ati “Diamond, Diamond ari hano, umukire kurusha abandi bose, Isaha, impeta, ibikomo, amenyo ya zahabu!” 

Diamond amubwira ko rwose ari ko bimeza, maze Nillan agakomeza asakuza ati: “Platnumz !!! Reba nawe afite inkweto zera, reba imodoka ye, ibi biraremereye, zahabu nyayo iremereye!” Ibi Nillan yabivugaga yerekana igikapu cyuzuyemo imikufi ya se.

Diamond Platnumz ari mu byishimo n'abana yabyaranye na Zari

Diamond biragaragara ko yishimanye n'abana be barimo kumugaragaruza urukundo bamukunda, mu gihe uwahoze ari umugore we Hamisa Mobetto na we bafitanye umwana, arimo kwidoga arira ko Diamond arimo gutemberana abana ba mukeba we Zari, agasiga uwe.