Mohbad watabarutse yakoze amateka kuri Spotify

Mohbad watabarutse yakoze amateka kuri Spotify

 Sep 23, 2023 - 17:32

Umuhanzi Mohbad wo muri Nigeria uheruka kwitaba Imana, EP ye iyoboye alubumu ziri kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify, ndetse kandi indirimbo ze ziri no kumvwa cyane ku zindi mbuga zicuruza umuziki.

Umuraperi wo muri Nigeria Ilerioluwa Olademeji Aloba uzwi nka Mohbad, nyuma y'urupfu rwe mu Cyumweru cyatambutse, ibikorwa bye n'indirimbo ze bikomeje kugarukwaho na benshi hirya no hino ku isi, by'umwihariko indirimbo ze zikaba zikomeje kubica bigacika.

Kuri ubu, EP ye (igice cy'indirimbo ziba ziri kuri alubum) iyoboye urutonde rwa alubumu ziri kumvwa cyane ku rubuga rwa Spotify muri Nigeria. Magingo aya, indirimbo ziri kuri iyi EP yise "Bressed" zirimo: 'Peace', 'Feel Good', na 'Ask About Me', ziri muziri guca ibintu kuri uru rubuga.

Mohbad atangiye gukora amateka nyuma yo gutabaruka

By'umwihariko indirimbo yuyu muhanzi yise "Beast and Peace" ikaba iri mu ndirimbo 10 ku rutonde rwa Apple Music Nigeria. Ari nako kandi indirimbo ye yise ‘Ask About Me' iyoboye izindi ku Spotify Nigeria.

Ntibyarukiye aho kandi, kuko EP ye "Blessed" n'ubundi yaje muri 20 za mbere kuri "UK Apple music albums chart". Muri rusange, hirya no hino ku mbuga zicura umuziki, abantu banyuranye bakomeje gucuranga indirimbo za Mohbad witabye Imana mu buryo bugiteje urujijo kugera magingo aya.

THE CHOICE LIVE, iributsa ko umuraperi Mohbad yitabye Imana ku 12 Nzeri 2023, mu rupfu rwateje impagarara kuko kugera magingo aya hataramenyekana icyateye urupfu ry'uyu muhanzi, dore ko imyigaragambyo ikomeje kuba akasamutwe muri Nigeria basaba ubutabera kuri uyu Mohbad.