Mu gihe Abanyarwanda n'abatuye Isi bari kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, umuhanzi Chriss Eazy yagaragaje ko igihe cyo kwibuka kizahoraho iteka, ndetse ko amateka y'u Rwanda ari ibintu akunda kwiga kandi byatangiye akiri muto
Mu kiganiro uyu muhanzi yagiranye n'umuyoboro wa You Tube wa Igihe, yagaragaje ko amateka y'u Rwanda, byumwihariko amateka ya Jenoside, yayamenyeye ku babyeyi be kuko ngo bakundaga kuyaganira cyane, asaba n'urubyiruko kubigenza gutyo.
Yunzemo ko kandi akunda kwitabira ibiganiro bigaruka ku mateka ya Jenoside, bityo bigatuma amenya amateka y'ukuri. Akaba yahise ahera kuri iyi ngingo, avuga ko ibiganiro bitaba bigenewe abantu bakuru nubwo nabo baba babikeneye, ahubwo agaragaza ko urubyiruko ari rwo ruba rukwiye kwitabira ibyo biganiro cyane.
Yanagaragaje ko burya abahanzi bakora ibihangano kugira ngo babyumvishe abafana babo, bityo ko mu gihe cyo kwibuka, umuhanzi atagakwiye kuryama nkaho nta kazi gahari, ahubwo yagakwiye kwegera abafana be akibuka ko barya aba aririmbira bishimye ari nabo bari mu kababaro.
Kuri Chriss Eazy, avuga ko mu gihe cyo kwibuka, ku rubyiruko atari igihe cyo guceceka no kuryama ubundi ugakoresha imbuga nkoranyambaga, ahubwo ko ari igihe cyo kuganira ku mateka ndetse Leta ikaba yakunganira urubyiruko kwiga amateka binyuze mu ikoranabuhanga nubwo ashimangira ko Leta iba yakoze ibishoboka byose.
