Kim Kardashian ntagikozwa iby'abagabo

Kim Kardashian ntagikozwa iby'abagabo

 Aug 16, 2024 - 00:15

Rwiyemezamirimo akaba n'umunyamidelikazi, Kim Kardashian, yahishuye ko urukundo rutakiri mu bintu bimuraje ishinga muri iyi minsi, cyane ko ngo kuba ingaragu bikomeje kumubera ubuki.

Umucuruzi akaba n’umunyamideli w’umunyamerika Kim Kardashian, yatangaje ko kuri ubu nta gahunda afite yo kujya mu rukundo kuko anejejwe no kuba ingaragu.

Kim yabivuze ubwo yari mu kiganiro ‘The Tonight Show With Jimmy Fallon’ aho umunyamakuru yamubajije ku buzima bwe bw’urukundo, agasubiza ko kuri ubu yishimiye kuba ingaragu nubwo abana be barimo North West, Saint West, Chicago West na Psalm West baharanira kumushakira umukunzi.

Byongeye kandi, Kim yasobanuye neza ko abana be bifuza gushaka umuntu uzahuza na nyina, kuko ngo buri munsi bamugezaho urutonde rw’abagabi brimo abakinnyi ba basketball, abakina umupira w’amaguru, ndetse n’abandi b’ibyamamare kuri interineti.

Icyakora, ngo yageze sho ababuza kubikora kuko ngo ubu nta rukundo rw’umugabo akeneye.

Icyakora, nk’uko urubuga rwa Tmz rubitangaza, ngo Kim ashobora kuba yarahisemo kureka urukundo kubera kurambirwa, kuko kugeza ubu amaze gutandukana 3 n’abagabo batandukanye barimo n’umugabo we akaba n’uumuraperi Kanye West.