Kanye West yahakanye ibihuha byavugaga ko Taylor Swift yamwirukanishije ku mukino wa Super Bowl. Mu nyandiko ndende yashyize kuri Instagram Kanye West yagize ati "Kubakunzi ba Taylor Swift mwe ntabwo ndi umwanzi wanyu! Gusa nta n’ubwo ndi inshuti yanyu muri rusange!”
Kanye West yahakanye ibyo kuba Taylor Swift yaratumye bamusohora ku mukino Super Bowl
Yakomeje avuga ko azi neza ko ari ingirakamaro mu mwuga wa Taylor Swift aho kuba gikigusha cyangwa igisitaza.
Uyu muraperi Kandi yahakanye aratsemba avuga ko atigeze asohorea muri sitade ku mukino wa Super Bowl, nk'uko benshi babikwirakwije hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga.
Kuri iyi ngingo yagize ati: "Twahaguritse mu ntebe zacu tukya mu kindi gice kugira ngo tuganire n’inshuti zitandukanye. Umugore wanjye Bianca Censori ntabwo yari yarigeze ajya muri Super Bowl na rimwe, rero nashakaga kuzenguruka no kugirana na we ibihe byiza. Twagize umunsi ushimishije.”
Kanye West yavuze ko atari umwanzi wa Taylor Swift n'ubwo atari n'inshuti ye
Kanye West yashoje kandi ahakana ibyo kuba yaribasiye Taylor Swift mu ndirimbo ye aheruka gusohora yitwa “Carnival”, avuga ko yandika indirimbo atari afite ibiterekezo byo kwikoma uyu muhanzikazi.
