Kanye West rurageretse n'uruganda rwa Adidas

Kanye West rurageretse n'uruganda rwa Adidas

 Feb 26, 2024 - 22:40

Nyuma yo gushwana n'uruganda rwa Adidas mu mwaka washize, bagasigara barira bavuga ko yabateje igihombo gikabije, Kanye West yamaze guhishura ko yarezwe n'uru ruganda.

Kanye West yavuze ko uruganda rwa Adidas rurimo kumurega miliyoni 250 z'amadorari, arenga miliyari 250 Frw.

Kanye West yasobanuye ko Adidas barimo kumurega ayo mafaranga nyamara na we hari ayo yakaba abishyuza.

Kanye West na Adidas batandukanye mu mwaka ushize bitewe n'amagambo atavugwaho rumwe yavuze ku Bayahudi.

Icyakora uretse n'ibyo Adidas yanariraga ayo kwarika ivuga ko Kanye West yayiteje igihombo gikabije, ku buryo bahisemo gushyira ku isoko ibicuruzwa byose bari bakoranye na Kanye West byari byasigaye mu mubiko, kugira ngo bareba ko baziba icyo cyuho.

Si ibyo gusa kandi, kuko uyu muraperi anashinja uru ruganda guscuruza ibikoresho bya Yeezy bitari ibya nyabyo.