Inzu umuraperi Travis Scott yaguze imuhenze ishobora guhirima vuba aha

Inzu umuraperi Travis Scott yaguze imuhenze ishobora guhirima vuba aha

 Feb 29, 2024 - 20:21

Nyuma yo kwikura miliyoni zirenga 23 z'amadorari akazigura inzu, Travis Scott ashobora guhomba mu minsi iri imbere kuko ubu iyo nzu ifite ibyago byinshi byo guhirima.

Inzu nziza cyane y’umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Travis Scott, iherereye i Brentwood muri Los Angeles ifite ibyago byo gusenyuka, kubera umututu munini cyane wishije ku musozi iyi nyubako iteretseho.

Nk’uko ikinyamakuru TMZ kibitangaza, ngo abagize ishami rishinzwe imiturire n’umutekano bamaze kugenzura ako gace bemeza ko katazariduka, ariko ntibivuze ko amazu ari kuri uwo musozi afite umutekano ijana ku ijana ukurikije uburyo ubutaka bwasadutse.

Ibi byashyira uyu muraperi Travis mu gohombo, cyane ko iyo nzu yari yayiguze miliyoni 23.5 z’amadolari, arenga miliyari 24 mu manyarwanda.