Intambara y’amagambo hagati ya Kendrick Lamar na Drake ikomeje gufata indi ntera

Intambara y’amagambo hagati ya Kendrick Lamar na Drake ikomeje gufata indi ntera

 May 4, 2024 - 12:02

Umunsi ku munsi bikomeje kuba bibi hagati y’abaraperi babiri , Kendrick Lamar ndetse na Drake, aho kuri ubu Kendrick yashinje Drake kugira umwana w’umukobwa atajya yitaho ahubwo agakomeza kumuhishahisha.

Abinyujije mu ndirimbo ya gatatu yo gucyurirana hagati ye na Drake yashyize hanze yise ‘Meet Grahams’, umuraperi Kendrick Lamar yongeye kwibasira Drake batoroheranye muri iyi minsi.

Muri iyi ndirimbo, Kendrick yumvikanye aririmbamo amagambo ashinja Drake kuba afite umukobwa w’imyaka 11 y’amavuko mu ibanga ndetse ko atajya amwitaho, uretse kwita ku by’umuziki gusa. Ni mu gihe umwana wa Drake uzwi ari umwe gusa w’umuhungu witwa ‘Adonis’ yabyaranye n’umuhanzikazi w’Umufaransa witwa Sophie Brussaux.

Uyu akaba ari umwana bibarutse mu Ugushyingo 2017 gusa yirinda kubitangaza kugeza muri Werurwe 2020, ubwo yafataga icyemezo cyo kubitangaza.

Nyuma y’uko Drake yumvise iyi ndirimbo, yaje kwifashisha urukuta rwe twa Instagram, aha urw’amenyo Kendrick. Mu rwenya rwinshi ati:"Hari umuntu wambonera umukobwa wanjye uhishe? Ndabinginze mu munyoherereze.”