Igitaramo cya Bebe Cool na Jose Chameleone kiri kumenwamo akayabo

Igitaramo cya Bebe Cool na Jose Chameleone kiri kumenwamo akayabo

 Oct 6, 2023 - 21:13

Abanyemari muri Uganda bakomeje gushyira inoti ku meza kugira ngo bategure igitaramo cy'ihangana hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool, aho umugore witwa Mutabukwa yateretseho miliyari zirenga 648Rwf zahabwa aba bahanzi aramutse ahawe iki gitaramo.

Ibintu bikomeje gucika mu myidagaduro yo muri Uganda biturutse ku ihangana hagati y'abahanzi babiri b'ibihangange mu muziki wa Uganda bitegura guhurira ku rubyiniro ivumbi rigatumuka. Kuri ubu, hategerejwe uzahabwa uburenganzira bwo gutegura iri hangana hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool bemeye guhurira ku rubyiniro.

Nyuma yuko Balaam Barugahara usanzwe utegura ibitaramo ku ikubitiro yatangaje ko yiteguye gutegura iki gitaramo, kuri iyi nshuro undi mugore witwa Mariam Mutabukwa uzwi ku kazina ka ‘Biggie' yatangaje ko afite miliyari 200 z'amashiri ya Uganda angana na miliyari 648,361,981.20Rwf yakwishyura aba bahanzi aramutse ahawe iki gitaramo.

Mariam Mutabukwa yiteguye hutegura ihangana hagati ya Jose Chameleone na Bebe Cool

Mutabukwa mu magambo ye ati " Ndatekereza ko ari nge ngenyine wahabwa gutegura iki gitaramo bitewe n'amafaranga menshi nashoramo, kandi ndumva nabikora neza bitewe n'amafaranga mfite."

Icyakora nubwo uyu mugore ari gusaba gutegura iki gitaramo, ariko ni mushya mu byo gutegura ibitaramo, ariko mu ntangiriro z'uyu mwaka yateguye igitaramo cya Jose Chameleone cyabereye kuri Lugogo Cricket Oval.

Mariam Mutabukwa uheruka gutegura igitaramo cya Jose Chameleone ashaka kongera gutegura icye na Bebe Cool

Naho ubwo yabazwaga isoko y'amafaranga afite aho ayakomora, akaba yavuze ko byose biva mu gukora cyane, arangije atera ishoti ibihuha by'uko yaba akorera mu gicucu cya guverinoma.

Ati "Ntabwo ari buri muntu wese ukora cyane ufashwa na Leta. Rimwe na rimwe biba ari ingufu z'umumtu ku giti cye. Bamwe muri twe baba barafashe inguzanyo nini bakazikoresha ibintu binyuranye bakagera kure, ariko ntabwo ibi nabikubwira."