Ibya Davido n'umukobwa byari byatigishije imbuga nkoranyambaga byasobanutse

Ibya Davido n'umukobwa byari byatigishije imbuga nkoranyambaga byasobanutse

 Apr 17, 2024 - 15:42

Nyuma y'ifoto yari yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga umuhanzi Davido yahobeye ndetse arimo no husoma ku ijosi umukobwa uzwi nka Gorgeousdoll, uyu mukobwa yatoboye aravuga nyuma yo guterwa amabuye ku mbuga nkoranyambaga.

Ikizungerezi cyari cyateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ifoto ku rubuga rwa Instagram  umuhanzi Davido yamuhobeye amuturutse inyuma, uyu mukobwa yahisemo gusobanura umubano we n’uyu muhanzi.

Gorgeousdoll yasobanuye iby'ifoto ye na Davido yateje impagarara ku mbuga nkoranyambaga 

Uyu mukobwa wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka nka Gorgeousdoll, yatangaje ko we na Davido ari inshuti kandi bamaranye igihe, bitandukanye n'ibyo abantu batekereje bakibona iyo foto,  bakeka ko bashobora kuba bari mu rukundo.

Uyu mukobwa avuga ko we na Davido bamaze imyaka ine ari inshuti ariko atari azi ko uyu muhanzi afite umugore, ndetse yatunguwe no kubyuka agasanga abantu bamwibasiye ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko arimo gusenyera Davido.

Gorgeousdoll yavuze ko ari inshuti ya Davido isanzwe

Abinyujije ku rubuga rwa TikTok yagize ati:"Sinari nzi ko uyu mugabo yubatse, igihe cyose nabaga ndi hafi ya Davido, byari ku kintu kimwe cyangwa bibiri. Namufashaga gutegura ibirori kuko nkorer abakinnyi cyangwa abandi abaraperi. 

Ikindi kintu nakoraga, ni ukumufasha kumuhuza n'abantu ubwo yabaga ageze muri Atlanta kamuhuza n'abacuruzi bifuza gukorana na we, kumufasha kugurisha amatike n'ibindi."